Niki cyateye Netflix kwongera kuzamura Ibiciro

Netflix yazamuye ibiciro byayo byishyurwa buri kwezi ku rubuga rwayo runyuzwaho filimi n’ibindi bikorwa biba imbonankubone hirya no hino.

 

Yatangaje ko gahunda yayo ihendutse yamamarizwamo [plan with advertisements] ubu izajya yishyurwa 8,99$ ku kwezi, ivuye kuri 7,99$ yari asanzwe yishyurwa.

Gahunda isanzwe itamamarizwamo [standard plan without ads] yongeweho 2$ iva kuri 17,99$ igera kuri 19,99$ ku kwezi.

Gahunda yisumbuyeho [premium plan] na yo yazamuweho 2$, igiciro gishya kiba 26,99$ ku kwezi.

Ikiguzi cyo kongera kuri Netflix undi muntu uba hanze y’urugo rwawe na cyo cyahindutse. Gahunda yamamarizwamo ubu izajya yishyurwa 6,99$ aho kuba 7,99$.

Kuri gahunda itamamarizwamo [ad free plan], ibiciro byavuye kuri 8,99$ bigera kuri 9,99$ ku kwezi.

Abafatabuguzi bashya batangiye gukoresha ibi biciro bishya kuva ku wa 26 Werurwe 2026, mu gihe abasanzwe bazahabwa ubutumwa bwa email ukwezi kumwe mbere y’uko ibi biciro bishya bitangira kubahirizwa.

Netflix yavuze ko izamuka ry’ibiciro [ribayeho bwa mbere kuva muri Mutarama 2025] rishingiye ku iterambere rikomeje gukorwa mu bikorwa by’imyidagaduro igenera abafatabuguzi bayo.

Itangazo ry’ibiciro bishya ryaje nyuma y’uko Netflix yikuye mu ihatana ryo kugura Warner Bros. Yari ifite gahunda yo kwishyura miliyari 82,7$ mu mafaranga.

Netflix yongeye kuzamura ibiciro