Nigeria yatangiye guhangwa amaso ku gutabara Afurika ku bijyanye na peteroli

Ibihugu byo muri Afurika byatangiye kwerekeza amaso muri Nigeria, ahabarizwa uruganda rwa rw’umuherwe wo muri Nigeria Aliko Dangote rwitwa ‘Dangote Oil Refinery’ mu gushaka ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuba iyanga kubera intambara ya Iran.

 

Iyi ntambara yagize ingaruka ku bwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli, bijyanye n’uko inzira ya Hormuz, inyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa ku Isi itari gukora neza.

Iyi ni yo mpamvu ibihugu byo muri Afurika birimo Afurika y’Epfo, Kenya, Ghana kuyoboka inzira yo muri Nigeria.

Impamvu ni uko mu myaka myinshi ishize ibihugu byo muri Afurika byishingikirizaga ku bikomoka kuri peteroli bituruka mu Burasirazuba bwo Hagati, ariko ubu bikaba bigoranye kubera intambara.

Dangote Oil Refinery ifite ubushobozi bwo gutunganya utugunguru ibihumbi 650 ku munsi, iherereye mu nkengero z’Umujyi wa Lagos. Rwatashywe mu 2024 rutwaye miliyari 20$ ndetse ruri kwisungwa cyane muri iyi minsi.

Bivugwa ko nka Afurika y’Epfo yifuza kugirana amasezerano n’uru ruganda y’uko ruzajya rugemura ibikomoka kuri peteroli muri iki gihugu mu gihe cy’umwaka wose.

Inzobere mu bukungu zigaragaza ko iyi ntambara ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bihugu byo mu burasirazuba n’amajyepfo ya Afurika kubera ko 75% by’ibikomoka kuri peteroli bikoresha bituruka mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ku rundi ruhande abahanga bagaragaza ko uru ruganda rutahaza ibihugu bya Afurika kuko 75% by’utugunguru tw’ibikomoka kuri peteroli rutunganywa bikoreshwa imbere muri Nigeria na ho ibisigaye byose byoherezwa hanze.

Ubu ibihugu bigirwa inama zo kuba bibitse cyangwa bifite lisansi ishobora kumara iminsi 90 mu gihe ibikorwa byo kuyinjiza byahagaze.

Ibihugu bimwe byo muri Afurika bimaze gufata ingamba zo guhangana n’iki kibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli.

Muri Ethiopia, Guverinoma yasabye abacuruza lisansi kwibanda ku modoka zikora ubwikorezi rusange ndetse isaba abaturage kuyikoresha gake gashoboka mu gihe muri Somalia ibiciro bya lisansi bimaze kwikuba inshuro ebyiri.

Urwego rushinzwe ingufu muri Afurika y’Epfo rugaragaza muri iki gihugu habarizwa utugunguru tw’ibikomoka kuri peteroli dusaga miliyoni umunani mu bubiko bwacyo gusa ntabwo bihagije.

Nigeria yatangiye guhangwa amaso ku gutabara Afurika ku bijyanye na peteroli