Nicki Minaj yarezwe kutishyura 275.000$

Umuraperi Nicki Minaj yajyanywe mu rukiko ashinjwa na kompanyi kunanirwa kuyishyura ibihumbi 275$.

 

Sosiyete yareze Nicki Minaj yitwa 24/7 Productions. Ivuga ko yamuhaye aya mafaranga kugira ngo yishyure ibijyanye no gutegura no gutunganya ibikorwa by’ibitaramo bibiri yakoze.

TMZ yatangaje ko ifite inyandiko z’urukiko zigaragaza ko Nicki Minaj yarezwe binyuze muri sosiyete ye yitwa Pink Friday Productions. Yashinjwe gukorana na 24/7 Productions bwa mbere mu mwaka wa 2022 mu bihembo bya MTV Video Music Awards.

Aha sosiyete yafashije Nicki Minaj serivisi zo gutambutsa amashusho y’uyu muhanzi ubwo yari ari ku rubyiniro mu buryo bw’imbonankubone.

Iyi sosiyete irega, ivuga ko mu mpera za 2023 Nicki Minaj yayisabye kumufasha mu bitaramo bye bya Jingle Ball no kumurika album ye yitwa ‘Pink Friday 2’.

Ikomeza ivuga ko yeretse ikipe ifasha Nicki Minaj uko ingengo y’imari yari imeze ndetse banayemeranywaho. Bafatanyije gutegura iki gitaramo kuva mu mizi, aho cyabereye, abakozi bagikozemo, gutunganya amajwi, amashusho, ibyuma by’umuziki, urubyiniro n’ibindi bikoresho byifashishijwe aho.

Iyi sosiyete yavuze ko iya Nicki Minaj yishyuwe asaga ibihumbi 650$ mu bitaramo yakoreye Jingle Ball gusa, ntiyishyurwa ayasabwaga ku ruhande rwa Nicki Minaj yakoreshejwe nk’uko byari byaremeranyijweho n’impande zombi.

24/7 Productions yagerageje kwishyuza aya mafaranga imyaka myinshi ariko biba iby’ubusa. Uruhande rwa Nicki Minaj rwasubizaga igisubizo kirimo urujijo bati “Tuzabyitaho”. Ibi iyi sosiyete ibifata nko kurenga ku masezerano yumvikanyweho.

Nicki Minaj yarezwe kutishyura 275.000$