Ngiyo Imitoma Taylor Swift yateye umukunzi we mu bihembo bya iHeartRadio Music Awards 2026

Umuhanzi Taylor Swift yatomoye umukunzi we Travis Kelce mu mbwirwaruhame yatanze ubwo yari amaze gutsindira igihembo cya album nziza yo mu njyana ya Pop.

 

Uyu muhanzi yashimiye byimazeyo umukunzi we, Travis Kelce, bamaranye igihe kirekire avuga ko amutera kumva yishimye, afite icyizere kandi yisanzuye.

Yari amaze kwakira iki gihembo mu byaraye bitanzwe mu ijoro ryakeye bya iHeart Radio Music Awards 2026, akesha album ye yasohoye mu 2025 yitwa “The Life of a Showgirl”.

Uwitwa Raye waashyikirije Swift iki gihembo ati “Ngiye kurondora ibyo yagezeho twaguma hano byibura icyumweru cyose.”

Swift na we ati “Iyi album, ‘The Life of a Showgirl’, yongerewe imbaraga niyumvagamo. […] Yasohokanye n’imbaraga zo kumva ko nishimye, nkomeye, mfite icyizere kandi nisanzuye. Ndashaka kugushimira abafana kubwo kumpa ibyo byiyumviro”.

Yakomeje agira ati “Ntekereza ko ari uko niyumvaga buri munsi kubera umukunzi wanjye na we uri hano. [Camera yahise yerekezwa kuri Travis Kelce ukinira ikipe ya Kansas City Chiefs]. Bityo warakoze cyane ku bwo kuntera imbaraga”.

Swift na Kelce bahise bitegura bafatana amafoto y’urwibutso muri icyo gitaramo hagati, buba ubwa mbere bagaragaye basohokanye mu birori by’itangwa ry’ibihembo.

Nyuma, aba bombi baje kugaragara babyinana indirimbo y’umuhanzi RAYE yamamaye yitwa “WHERE IS MY HUSBAND?” ndetse Swift yabigize urwenya yerekana ikiganza cy’imoso kigaragaraho impeta y’urudasaza ayereka Kelce wayimwambitse.

Swift na Kelce bagaragaye bari kubyinana mu birori bya iHeartRadio Music Awards 2026