Namibia yakumiriye ikoreshwa rya internet y’ikigo cya Elon Musk

Leta ya Namibia yatangaje ko yakumiriye ikoreshwa rya internet itangwa n’ikigo Starlink cy’umushoramari wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Elon Musk.

 

Mu minsi ishize nibwo Starlink yagejeje kuri Guverinoma ya Namibia ubusabe bwo gutangira gutanga serivisi zayo muri iki gihugu.

Amakuru dukesha BBC avuga ko mu buryo butunguranye Namibia yanze ubu busabe bwa Starlink, gusa ntiyatangaza impamvu y’iki cyemezo.

Icyemezo cya Namibia cyatangajwe binyuze mu Kigo cya leta gishinzwe ibijyanye n’itumanahao (Cran) mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Kugeza ubu ntacyo Starlink iravuga ku byatangajwe na Namibia.

Namibia ibaye igihugu cya kabiri cya Afurika cyanze ikoreshwa rya internet ya Starlink, nyuma ya Afurika y’Epfo.

Internet ya Starlink iboneka mu bihugu bya Afurika 25 birimo n’u Rwanda.

Namibia yakumiriye ikoreshwa rya internet ya Starlink