Prezida wa Leta zunze ubumwe za America Donald Trump yavuze ko adashimishwa nagato nuko ibitangazamakuru bikomeje gutangaza ibihuha bivugako America iri kwinginga Iran ngo bajye mu biganiro ahubwo avuga ko Irani ariyo iri kumwinginga.
Ni mugihe ku munsi w’ejo ubuyobozi bwa Iran bwahaye inkwenene inkururu zivugako iran irigusaba Leta zunze ubumwe za America kujya mu biganiro maze bavugako ahubwo America ariyo ikomeje kwinginga ngo bajye kuntebe y’ibiganiro
Gusa Iran yasuzuzumye ibyo America yasabaga maze ivuga ko ibyo biganiro batabyemera nagato cyane ko Leta zunze ubumwe za America yari yasabye Iran kureka burundu gukora intwaro za kirimbuzi, maze ingufu za nikiriyele bafite bakazikoresha mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro.
Kandi ko iran igomba hugarika gutera inkunga imitwe ya Hesbolla n’aba huntiss ndetse bakanafungura bya burundu umuhora wa hormuz ukaba uwigenga udahagaze kuri Iran n’ibindi..
Iran imaze kubisuzuma yavuzeko amarica niba ishaka ko bajya kumeza y’ibiganiro bakaganira igomba kubanza ikoherereza Iran Amadolali yo ama miliyari Amagana yo gusana ibyo ibisasu byabo byangirije , kumva bakanakira ko Iran itazigera irekura umuhora wa hormuz ndetse ko nkuko ntawucunga America muntwaro ikora nayo itazongera kwivanga mwikorwa ry’intwaro Iran ikora.
Kandi ko imitwe bita iyitera bwoba ya hesbolla na huntis bagomba guhita bayihamahoro bakayikuriraho ibihano byose bayishyiriyeho murwego rwo gukomeza kubicira isura no kubita ibyihebe kandi Atari byo.
Ibi byatumye Donald trump muri OVO ibyiro bye atangazako bari mubiganiro na Leta ya kiyisilamu ya Iran kugirango harebwe niba intambara yahagarara.
Ibi Iran ikibibona yahise ibiha inkweneneye ivugako ntabiganiro barimo ahubwo America iri kwiganiriza itari kuganira na Iran ibyatumye Trump arakara cyane maze akavugako ibyo binyoma n’ibihuha abirambiwe.

