Nizeyimana Didier uri mu bamaze kubaka izina mu muziki nka Muchoma uherutse kurekurwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yatangaje ko isomo rikomeye yavanye muri gereza ari uguhita ashaka umugore.
Mucoma yageze i Mageragere ku wa 25 Gashyantare 2026 afungurwa ku wa 9 Werurwe 2026.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mucoma yatangaje ko yatangiye gutekereza uko mu minsi iri imbere bakora ubukwe bakabana nk’umugore n’umugabo byemewe n’amategeko yaba aya Leta n’Imana ndetse n’imiryango yabo yabihaye umugisha kuko yamwitayeho nubwo yari akiri ku kiriri.
Aha yagize ati “Mu gihe nari mfunze umugore wanjye yambaye hafi, yansuye kenshi yakurikiranaga ibintu byanjye yabigize ibye nyamara ataruzuza n’ukwezi abyaye kuko bamfashe tumaze ibyumweru bitatu gusa tubyaye! Sinavuga ngo ni ryari, icyo nzi cyo rimwe mu masomo nigiye i Mageragere ni uko ngomba gushaka umugore nkagira umuryango.”
Muchoma waciye amarenga yo gukora ubukwe n’uyu mugore ubusanzwe utuye i Rubavu ariko utarasibaga i Kigali gusura umugabo we, yahishuye ko bamaze imyaka irindwi bakundana ndetse banaherutse kwibaruka imfura yabo.
Ku rundi ruhande, Muchoma ahamya ko igihe yamaze mu igororero rya Nyarugenge nubwo ari gito ariko cyamusigiye amasomo menshi ku buzima bwe kuko cyamubereye umwanya mwiza wo kwitekerezaho.
Uyu musore yari yatawe muri yombi ari mu itsinda ry’abareganwaga na Barafinda Sekikubo Fred bakurikiranyweho icyaha cyo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha bakoresheje imbuga nkoranyambaga by’umwihariko ku miyoboro ya YouTube aho banyuzaga ibiganiro.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwari rwategetse ko abaregwa bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha bakurikiranyweho.
Icyakora bahise bajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rubafungura by’agateganyo.

