Umunyarwenya Niyonshuti Yanick wamamaye nka Killaman aherutse kujya mu kiganiro na Irene Murindahabi maze amubajije kuri Mitsutsu batagikorana avugako atamuzi ndetse ko niba baranakoranye atakimwibuka.
Ibi byababaje Mitsutsu cyane kuburyo yahise ashakisha uko akora ikiganiro nawe kugirango amusubize niko kujya nubundi kwa Irene maze avuga ko niba koko akakanya bamaze batagikorana Killaman yaba amwibagiwe ngo Killaman yaba arwaye ndetse cyane.
Mitsutsu yavuzeko niba Killaman arwaye bigeze aho azamushakira ibitaro maze akamuvuza gusa igihe cyose azaba ataramwibuka atazasohoka muri ibyo bitaro

ibyo Killaman akimara kubyumva yahise akora ikiganiro ku muyoboro wa Youtube witwa Jalas tv maze yiregura avuga ko atibagiwe Mitsutsu ahubwo impamvu yavuze ko atibuka Mitsutsu ari uko atashakaga kumuvugaho cyane ko iyo amuvuzeho bibyara inkurikizi nyinshi zitari nziza ni muri ubwo buryo yamubwiye ko atibuka Mitsutsu.
Killaman yabajijwe kukuba adaheruka gukorana na Dogiteri nsabi maze avuga ko ari impamvu yuko nsabi ahugiye mubikorwa bye ariko ntakibazo nakimwe bafitanye.
Killaman kandi yavuze ko Mitsutsu akamurusha ubushobozi kuburyo yamuvuza kuko bibaye ari icyo kibazo afite siwe yakitabaza gusa Killaman yaje no kuvuga ko kwibagirwa atari ikintu yahakana ariko afite ibyo yibagirwa nibyo atibagirwa .
Ati” nkubu abantu bangiriye nabi bose natoje ubwonko bwanjye kuburyo mbibagirwa nkagumana mubwonko bwanjye abagira neza gusa ati kandi nibagirwa ibintu bibi gusa nkoresha uko nshoboyte nkazirikana ibintu byiza.
Umubano waba bombi wazambye ubwo NANA yakoraga umurenge maze Mitsutsu akimwamo ijambo kandi ngo bigizwemo uruhare na Killaman bituma Mitsutsu akomeza kugaragaza ko Killaman yamubereye gito kuburyo yanamutambamiye mugihe yashakaga kugira icyo yivugira mubukwe bwa NANA.

