Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, ari mu byishimo nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’abantu 100 bazahabwa ibihembo by’icyubahiro bizwi nka “Iconic Personalities Awards 2026”, bizatangwa mu mujyi wa Lagos muri Nigeria.
Ibi bihembo bitegurwa mu rwego rwo gushimira no kugaragaza abantu bagira uruhare rukomeye mu iterambere rya Afurika, baturutse mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubushakashatsi, ubuyobozi n’imibereho myiza y’abaturage.
Ku nshuro ya mbere, Mutesi Jolly uheruka kugaragara cyane mu bikorwa by’ubugiraneza n’iterambere ry’urubyiruko, yinjijwe kuri uru rutonde rw’abanyafurika bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa.
Uyu mukobwa kandi yigeze guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss World, aho yamenyekanye nk’umwe mu bakobwa bagaragaje ubushobozi n’ibikorwa bifatika.
Abategura ibi bihembo bagaragaje ko intego yabo ari ukugaragaza ko “Afurika iri kuzamuka”, bashimangira ko ibisubizo by’ibibazo by’uyu mugabane bigomba guturuka ku Banyafurika ubwabo.
Ni muri urwo rwego bashyizeho uru rutonde rw’abantu 100 b’indashyikirwa bagira uruhare mu guteza imbere umugabane.
Mu butumwa bwatanzwe n’abategura iki gikorwa, bagize bati: “Twishimiye kwizihiza no guha icyubahiro abantu bakora cyane kandi bagira uruhare mu guhindura sosiyete. Ibi bihembo ni ikimenyetso cy’akazi gakomeye, ubwitange n’intsinzi mu mwuga.”
Ibirori byo gutanga ibi bihembo biteganyijwe kuba ku wa 10 Mata 2026, bikazabera muri hoteli ya Oriental i Lagos.
Ku rutonde rw’abazahabwa ibi bihembo harimo n’abandi bantu batandukanye barimo Elizabeth Bello, impanga Joseph na Emmanuel Okon, Tania Ngo, Berthe Shastri, Jacqueline Julius wo muri Tanzania, Victoria Smart, Sharon Otieno, Divine Joy, Joseph Brigs ndetse na Cynthia Chioam Ekeka n’abandi benshi.
Kwinjira kwa Mutesi Jolly muri aba bantu 100 b’indashyikirwa ni ishema rikomeye kuri we, binagaragaza ko Abanyarwanda bafite uruhare rufatika mu iterambere ry’umugabane wa Afurika no ku rwego mpuzamahanga.
Mutesi Jolly yatoranyijwe mu banyafurika bafite uruhare rukomeye mu iterambere bazahabwa ibihembo mu birori bizabera mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria
Mutesi Jolly yatangajwe mu bantu 100 bazahabwa “Iconic Personalities Awards 2026”
Mutesi Jolly aherutse guhabwa igihembo cya ‘Inspirational Woman ‘ mu bihembo bya ‘Shining Star Africa Awards’
