Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascène Bizimana, yasabye urubyiruko kutigira ba “ntibindeba”, ahubwo rukagira uruhare rugaragara mu kurwanya abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abakwiza ibinyoma ku gihugu.
Yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Kane tariki 26 Werurwe 2026, ubwo yari yitabiriye igitaramo cy’urwenya cya “Gen Z Comedy Show” cyabereye muri Camp Kigali, aho yanagiranye ibiganiro n’urubyiruko ku nshingano rufite mu kubaka no gusigasira u Rwanda.
Minisitiri Bizimana yibukije urubyiruko ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari igikorwa kigenewe bamwe, ahubwo ari inshingano ya buri Munyarwanda.
Yabasabye gufata iya mbere mu kwiga amateka y’igihugu, kugira ngo bazabashe guhangana n’abayagoreka. Ati: “Iteka kuzirikana amateka ni ngombwa, kubera y’uko amateka uyigiramo ibyiza byayaranze ugakomeza, ukabikurikiza. Ibibi byayaranze nabyo ukabimenya ukirinda kubikurikira no kubisubira.
Yagaragaje ko hari bamwe mu rubyiruko bagaragaza imyitwarire yo kutita ku bikorwa byo Kwibuka, ndetse hari n’ababinyuza ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ibitekerezo bidashyigikira iki gikorwa. Ibi yabifashe nk’ikibazo gikwiye gukemurwa n’urubyiruko ubwabo.
Ati: “Icyo kibazo uvuze uretse no kuba bigaragara mu myitwarire harimo n’ababyandika ukabisanga ku mbuga nkoranyambaga birahari […] Ibyo ni bibi ku mpamvu nyinshi kuko n’Abanyarwanda baravuga ngo umuryango utibuka urazima,”
Minisitiri Bizimana yashimangiye ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bifite agaciro gakomeye, harimo guha icyubahiro abarenga Miliyoni bishwe bazira uko bavutse, no gukomeza urugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu gihe u Rwanda rwitegura Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, bizatangira ku wa 7 Mata 2026, yasabye urubyiruko kuzagira uruhare rugaragara muri ibi bikorwa, bakabigira ibyabo aho kubirebera kure.
Ikindi cy’ingenzi yabibukije ni uruhare bafite mu kurwanya ibinyoma bivugwa ku Rwanda, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Yabasabye kugaragaza isura nyayo y’igihugu banyomoza amakuru atari yo akwirakwizwa n’abagamije kugisebya.
Ati: “Muzabona abandika ko hari ivangura mu gihugu, abaturage baragowe, nta bwisanzure buri mu Rwanda, ubu nta bwisanzure mufite? Hari n’ababivuga bari hano bakabeshya ibintu bidafite ishingiro. Nimugaragaze isura nyakuri y’u Rwanda.”
Yongeyeho ko urubyiruko rukwiye no kugaragaza intambwe igihugu kimaze gutera mu iterambere, arushyiraho ingero za gahunda za Leta zirimo Ubwisungane mu Kwivuza, Girinka, kwagura amazi n’amashanyarazi, ndetse n’icyerekezo 2050 kigamije iterambere rirambye.
Minisitiri Bizimana yasoreje asaba urubyiruko gukunda igihugu cyabo no kugira uruhare mu kukirinda abagisebya, abibutsa ko kubaka u Rwanda ari inshingano ya buri wese.
Ati: “Uruhare runini ni murushyire mu kubeshyuza abakwiza ibinyoma k’u Rwanda [..] Kubera ko abagoreka bakwiza ibinyoma ku miyoborere ya nyayo y’u Rwanda,”
Minisitiri Bizimana yasabye urubyiruko kuba ku isonga mu kubeshyuza abakwiza ibinyoma ku Rwanda, ashimangira ko ari umwanya mwiza wo kwiga amateka no kuyasigasira
Mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Bizimana yibukije urubyiruko ko kutita ku mateka ari ukwirengagiza, abasaba kugira uruhare mu kuyabungabunga
Nimugaragaze isura nyayo y’u Rwanda— Minisitiri Bizimana asaba urubyiruko guhangana n’abagoreka amateka n’abakwirakwiza amakuru atari yo
Minisitiri Bizimana yagaragaje ko hari urubyiruko rwigira ba ‘ntibindeba’ mu bihe byo Kwibuka, asaba ko bahindura imyumvire bakagira uruhare rugaragara
