Inteko y’abacamanza i Los Angeles yategetse ibigo binini by’ikoranabuhanga; Meta na Google kwishyura miliyoni 6$ ku mugore witwa Kaley.
Urukiko rwasanze imbuga z’ibi bigo; Instagram na YouTube, zarakozwe mu buryo zihindura abazikoresha imbata, ku buryo badashobora kuzireka, bityo zikaba zarangije ubuzima bwe bwo mu mutwe.
Inzobere zivuga ko iyi ari impinduka ikomeye, zikabigereranya n’imanza zikomeye inganda zikora itabi zigeze guhura na zo.
Uyu mwanzuro uhangana n’uburyo bw’ingenzi ibigo by’imbuga nkoranyambaga bikoresha kugira ngo bibone amafaranga, bushingiye ku gutuma abantu bamara igihe kinini bazikoresha kugira ngo na zo zamamaze cyane muri icyo gihe.
Imibare igaragaza ko urubyiruko ari rwo rumara umwanya munini cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Imibare yo mu 2025 igaragaza ko hafi kimwe cya kabiri cy’abakoresha urubuga rwa Facebook ku Isi bafite imyaka iri hagati ya 18 na 35.
Nubwo Ibi bigo by’ikoranabuhanga byumva ko abana bagira imyaka 18 baba bamaze gukura ku buryo bakigenda kuri konti zabo, umwanzuro w’uru rubanza ushobora gutuma ntacyo bikivuze.
Ibigo bya Meta na Google biteganya kujuririra uyu mwanzuro.
Iki cyemezo cy’urukiko, gihuye neza n’impinduka zirimo gufata intera ku rwego rw’Isi.
Ibihugu nka Australie, Malaisie, Espagne, na Indonésie byamaze gutafata icyemezo cyo guhagarika ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bana bari munsi y’imyaka 16.
Mu Bufaransa haherutse kwemezwa umushinga w’itegeko nk’iki rikumira abana bari munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga nka TikTok, Instagram, na Snapchat hagamijwe kurinda ubuzima bwabo bwo mu mutwe.
Mu Budage, u Bwongereza, no muri leta zimwe na zimwe muri Amerika hari kwigwa ku mategeko mashya ashobora gukumira abari munsi y’imyaka y’ubukure gukoresha imbuga nkoranyambaga zimwe na zimwe.
