Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana baremeye abatishoboye, bakodeshereza abahoze mu buzunguzayi inzu yo gukoreramo, banishyurira abanyeshuri ‘Minerval’, mu rwego rwo guteza imbere ihame ry’imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ni ibikorwa byabereye mu nama ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Kabuye, n’abavuga rikumvikana ku wa 15 Werurwe 2026.
Abanyamuryango bunguranye ibitekerezo ku ngingo zitandukanye ziganisha ku kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya manifesto y’Umuryango.
Abanyeshuri umunani biga mu mashuri yisumbuye bishyuriwe amafaranga y’ishuri umwaka wose, kandi bahabwa n’ibikoresho byose bihwanye n’ibihumbi 900 y’u Rwanda.
Ni mu gihe kandi imiryango igera kuri itandatu y’abatishoboye yaremewe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.
Muri iyi nama yahujwe n’ubusabane, abagore bacururizaga muhanda bazwi nk’abazunguzayi 25 bakodesherejwe inzu mu gihe cy’amezi abiri kugira ngo babone intangiriro.
Aba bagore kandi barahiriye kwinjira mu Muryango wa FPR Inkotanyi, biyemeza gufasha bagenzi babo guhindura imyumvire no gukura amabokomu mu mifuka, bakiteza imbere n’igihugu muri rusange.
Mukarenzaho Rosalie, uhagarariye itsinda ry’aba bagore ryitwa Twiteze Imbere, yabwiye UMUSEKE ko binjiye muri FPR Inkotanyi kugira ngo bafatanye n’abandi guteza imbere u Rwanda.
Ati: “Uyu mwanya hari icyo bivuze kuri twe, tumenye aho tubarizwa n’icyo turicyo. Ubu indangagaciro zacu ni iz’Inkotanyi.”

Mazimpaka Emmanuel, Chairperson w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Kabuye, yavuze ko bakataje mu gutera intambwe zigana ku iterambere no guharanira ko abaturage bagira ubuzima bwiza.
Yashimangiye ko muri Kabuye bakomeje gushyira mu bikorwa gahunda z’Umuryango FPR-Inkotanyi, harimo no gukora ubukangurambaga bushingiye ku bikorwa bifatika.
Ati: “FPR-Inkotanyi ni umuryango mwiza uharanira imibereho y’Abanyarwanda, utavangura, ni umuryango uharanira imiyoborere myiza, uteza imbere ubukungu bw’Abanyarwanda.”
Umuyobozi wa Komisiyo y’Imiyoborere Myiza muri FPR-Inkotanyi akaba n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Shema Jonas, yahamije ko FPR-Inkotanyi ari moteri y’igihugu.
Ati: “Kuremera abaturage ni muri wa mutima wo kugira ngo FPR ikomeze kuba moteri y’ibisubizo.”
Yavuze ko kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Kabuye bahuye bakaganira bifite inyungu yo kuba bongera bagahugurana, bakagira ibyo biga biteza imbere umunyamuryango n’Umunyarwanda muri rusange.
Shema yavuze ko kugira ngo byose bigerweho, abanyamuryango bakomeza kwitwararika bagaharanira kugira imyitwarire myiza ihesha agaciro umunyamuryango, kugira ngo ibikorwa by’abanyamuryango bitange isura ku buzima buhesheje agaciro.
Dukuzimana Theodore, Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Jabana, wari umushyitsi mukuru, yashimiye Ubuyobozi bw’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Kagari ka Kabuye n’Abanyamuryango ku bikorwa by’indashyikirwa bageraho mu rwego rwo kugera ku ntego z’Umuryango FPR-Inkotanyi.







