Joe Kent wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kurwanya iterabwoba muri Amerika weguye ku mwanya we kubera ko intambara Amerika yagabye kuri Iran idafite impamvu, yatangiye gukorwaho iperereza akekwaho gushyira hanze amakuru y’ibanga.
Abatangamakuru bavuze ko hatazwi neza amakuru y’ibanga yashyize hanze ariko yatangiye gukorwaho iperereza mbere y’uko atangaza ubwegure bwe.
Joe Kent yeguye ku wa 17 Werurwe 2026 avuga ko Iran itari ikibazo gikomereye Amerika ku buryo yayigabaho igitero, ahubwo Amerika yashowe muri iyi ntambara n’igitutu cya Israel n’abayivuganira bavuga rikijyana muri Amerika.
Mu kiganiro Kent yagiranye na Tucker Carlson yavuze ko abizi neza ko kubera uburyo yeguye hari abo mu butegetsi bwa Trump bazashaka kumuharabika no kumwicira izina ariko abizi ko Perezida Trump ari umuntu wumva.
Ati “Ntekereza ko yumva, atari nanjye cyangwa wowe ahubwo abantu b’ingeri zinyuranye, kuko nzi neza ko azi mu ku rwego runaka ko ibi bintu bitari kugenda neza kandi akeneye gushaka uburyo tubisohokamo.”
Kent yamaze imyaka 20 mu gisirikare, aho yari mu mutwe w’ingabo zidasanzwe, mbere y’uko ajya gukorera CIA.
Mu ibaruwa ye y’ubwegure yavuze ko yari ashyigikiye indangagaciro za Trump muri manda ya mbere ariko ubu yagiwe mu matwi na Israel, ashimangira ko atakongera kohereza ingabo mu ntambara ngo zijye gupfirayo zitarwanira inyungu z’Abanyamerika.
Umuvugizi wa White House Karoline Leavitt yahise amusubiza ko Trump yari afite amakuru yizewe ko Iran yendaga kugaba igitero kuri Amerika.

