Israel yemeje itegeko rishobora gutuma Abanye-Palestine bayigabyeho ibitero banyongwa

Inteko Ishinga Amategeko ya Israel yemeye itegeko rishyiraho igihano cy’urupfu, rishobora gukurikizwa mu kwica Abanye-Palestine bagize uruhare mu bitero byaguyemo Abanya-Israel.

 

Ni itegeko rishya ryatowe ku wa 30 Werurwe 2026. Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Israel 62 batoye baryemeza mu gihe abandi 48 baryanze.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu na we ari mu baritoye.

Iri tegeko rigaragaza ko Abanya-Palestine bahamijwe n’inkiko za gisirikare za Israel ibyaha bijyanye no kugaba ibitero bikomeye byaguyemo abantu benshi bigomba gufatwa nk’iby’iterabwoba, ndetse ko bagomba kwicwa mu mezi atatu, icyakora bikaba byasubikwa kugeza ku minsi 180.

Iri tegeko rireba n’Abanya-Israel nubwo abazi iby’amategeko bavuga ko bo batakwicwa kuko hazajya harebwa ku bagabye ibitero bigamije kurimbura Israel.

Iri tegeko ryashyigikiwe cyane n’abarimo Minisitiri w’Umutekano, Itamar Ben-Gvir. Rikimara kwemeza yanditse kuri X ati “Twakoze amateka. Twarabisezeranyije none isezerano rirasohoye.”

Umwe mu bo mu ishyaka rimwe na Itamar Ben-Gvir, witwa Limor Son-Har-Melech, yavuze ko iri tegeko ari ingenzi, atanga urugero ku mugabo we wishwe mu gitero cyigeze kugabwa kuri Israel, abakigizemo uruhare bakarekurwa nyuma bakagira uruhare mu bitero byo ku wa 7 Ukwakira 2023, cyahitanye Abanya-Israel barenga 1200 bikozwe na Hamas.

Icyakora Yair Golan, wo mu Ishyaka ry’Aba-Democrates ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Israel yanenze iri tegeko avuga ko rizatuma igihugu cyabo gihanwa.

Ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage n’u Butaliyani byagaragaje impungenge bigaragaza ko Israel iri gutandukira ku bijyanye no kwimakaza demokarasi.

Hamas igenzura Gaza yavuze ko iri tegeko rigamije kwica Abanya-Palestine bafungiye muri gereza zo muri Israel ndetse isaba umuryango mpuzamahanga kurinda imfungwa zabo.

Amahuriro aharanira uburenganzira bwa muntu muri Israel yamaze kujuririra iki cyemezo mu Rukiko rw’Ikirenga.

Kuva Israel yabaho, yahanishije igihano cy’urupfu abantu babiri ndetse igishyira mu bikorwa. Barimo Umu-Nazi, Adolf Eichmann, wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abayahudi.

Israel yemeje itegeko rishobora gutuma Abanye-Palestine bayigabyeho ibitero banyongwa