Israel Mbonyi, Bruce Melodie, Alicia & Germaine, Meddy na Green Hills bahataniye ibihembo bikomeye muri Africa

Abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Bruce Melodie, Meddy ndetse n’itsinda rya Alicia & Germaine, bari mu bahataniye ibihembo bikomeye bya Africa Golden Awards 2026, bihuriza hamwe ibyamamare byo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo.

Aya marushanwa mpuzamahanga agamije guha icyubahiro abantu n’ibigo bigira uruhare rukomeye mu guteza imbere Afurika mu nzego zitandukanye zirimo ubuhanzi, ubucuruzi, siyansi, siporo ndetse n’ibikorwa by’ubugiraneza.

Muri Africa Golden Awards, hahembwa abagaragaza udushya, iterambere rirambye n’ibikorwa bifite akamaro ku muryango mugari, bigafasha no guteza imbere ubufatanye bugamije kuzamura umugabane wa Afurika.

Ibi bihembo bizatangwa ku wa Gatandatu tariki ya 2 Gicurasi 2026, aho abahanzi, aba-DJ, ababyinnyi n’abandi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bazaba bahatanye mu byiciro byinshi bitandukanye.

Mu Banyarwanda bari muri iri rushanwa harimo kandi DJ Pius, Laurien Izere uzwi nka Trainer, Nkusi Arthur uri mu cyiciro cya “African Stand Up Comedian of the Year”, ndetse n’ibigo bikomeye birimo RwandAir na Irembo Gov.

Abana bagize itsinda rya Moriox Kids, bahatanye mu cyiciro cya Top Young Generation Content Creator, mu gihe ishuri rya Green Hills Academy riri mu cyiciro cya Top International School [ishuri ryiza ku mugabane wa Afrika].

Meddy na Bruce Melodie bari mu cyiciro cya Best Eastern Africa Entertainment Icon [Icyamamare mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba], aho bahatanye n’ibyamamare nka: Bebe Cool (Uganda), Bien-Aime Baraza (Kenya), Eddy Kenzo (Uganda), Harmonize (Tanzania), Otile Brown (Kenya), Sheebah Karungi (Uganda), Nyashinski (Kenya), Joshua Baraka (Uganda), Ali Kiba (Kenya) na Diamond (Tanzania),

Alicia & Germaine bakunzwe mu ndirimbo “Ibendera”, bahatanye mu cyiciro cya Top African Gospel Group/Duo [Itsinda ryiza muri Afrika], aho bahanganye n’amatsinda akomeye nka Dube Brothers (Afrika y’Epfo); Joyous Celebration (Afrika y’Epfo); Karura Voices (Kenya); KIG Gospel (DRC);

Midnight Crew (Nigeria), Stream of Life Choir (Uganda), Team Eternity (Ghana), The Gratitude (Coza) – Nigeria; The Unveiled (Zimbabwe), The Voice (Tanzania), Wapendwa Muziki (Kenya), Women in Praise (Afrika y’Epfo), CVC (Tanzania), Bethel Revival Choir (Ghana), na Agape Gospel Band (Tanzania).

Israel Mbonyi wamamaye mu ndirimbo “Nina Siri” ari mu cyiciro cya Most Inspiring Gospel Artist, aho ahatanye n’abahanzi bakomeye muri Afrika nka Christina Shusho (Tanzania), Eunice Njeri (kenya), Gabie Ntaate (Uganda), Guardian Angel (Kenya), Joel Lwaga (Tz);

Joe Mettle (Ghana), Mike Karambay (DRC), Minister Guc (Nigeria), Moses Bliss (Nigeria), Mecy Chinwo (Nigeria), Prudence MKHIZE (SA), Ntokoto Mbambo (S.A), Wapendwa Muziki (kenya), na Sinach (Nigeria).

Si mu muziki gusa u Rwanda rugaragara, kuko no mu zindi nzego ruhagarariwe n’abarimo Dr. Agnes Kalibata uhataniye igihembo cya Most Outstanding Leader ku ruhare rwe mu guteza imbere ubuhinzi muri Afurika.

RwandAir iri mu cyiciro cya Top Luxury Transport Company;  Irembo Gov iri mu cyiciro cya Humanitarian Organization of the Year, naho Kwita Izina iri mu cyiciro cya Africa Festival of the Year.

Mu rwego mpuzamahanga, iri rushanwa ryahurije hamwe ibyamamare bikomeye mu muziki nka Burna Boy, Davido, Chris Brown, Doja Cat n’abandi benshi, bigaragaza urwego iri rushanwa ruriho.

Mu cyiciro cy’umuhanzi mpuzamahanga ukunzwe cyane muri Africa “Best Internationa RNB Artist with Influence in Afrika” hahatanyemo Chris Brown, The Weeknd, H.E.R, Frank Ocean, Alicia Keys, Summer Walker, Usher, Sza, n’abandi.

Mu cyiciro cya Best International HipHop/Rap Artist with Influence in Africa, haromo: Doja Cat uherutse gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya ya mbere, Stormzy (UK) Dave (UK), Central CEE (UK), Jack Harlow (USA), Savage (UK), Lil Baby (USA), Future (USA), Megan thee Stallion (USA) Cardi B (USA), Nicki Minag (USA), Travis Scott (USA), Kendrick Lamar (USA), Drake (Canada), J Cole (USA).

Muri Best International Female Artist with Influence in Africa; hahatanyemo Beyonce (USA), Billie Eilish (USA), Anita (Brazil), Ariana Grande (USA), Doja Cat (USA), Ice Spice (USA), Carol G (Colombia), Nicki Minaj, Nora Fatehi (Canada), Olivier Rodrigo (USA), Beyonce (Barbados), Shakira (Colombia), Taylor Swift (USA) n’abandi.

Abategura iri rushanwa rya Africa Golden Awards, batangaje ko uzegukana igikombe muri buri cyiciro azahembwa $5,000 arenga Miliyoni 7 Frw [7,295,000 Frw]. Uzatorwa kurusha abandi mu byiciro byose, azahembwa $50,000 angana na Miliyoni 72 Frw. Amatora yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2026, akaba abera ku rubuga: www.africagoldenawards.co.

Muri rusange, kwitabira kwa benshi mu Banyarwanda muri Africa Golden Awards 2026 bigaragaza ko umuziki n’ibikorwa by’iterambere by’u Rwanda bikomeje kumenyekana no guhabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga, bikaba ishema rikomeye ku gihugu. Si ubwa mbere kandi abanyarwanda bitabiriye iri rushanwa kuko n’umwaka ushize, u Rwanda rwari ruhagarariwe.

Israel Mbonyi ari mu cyiciro cya Most Inspiring Gospel Artist, aho ahatanye n’abaramyi bakomeye muri Afrika

Bruce Melodie ari mu cyiciro cya Best Eastern Africa Entertainment aho ahantanye n’amazina aremereye muri East Africa

Alicia & Germaine bahatanye mu cyiciro cya Top African Gospel Group/Duo [Itsinda ryiza ku mugabane wa Afrika]

Rukabuza Pius [DJ Pius] ari mu cyiciro cya Africa Golden Best DJ nk’umuntu uvangavanga imiziki wa mbere ku mugabane wa Afrika

Meddy wamamaye mu ndirimbo “Slowly” ahataniye igihembo muri Africa Golden Awards 2026

Doja Cat uherutse gutaramira bwa mbere i Kigali ni umwe mu bahatanye muri iri rushanwa mpuzamahanga