Ubutegetsi bwa Iran bwagaragaje ko mu gihe gahunda ziganisha ku biganiro by’amahoro zaba zitanze umusaruro batasaba Amerika ibyo guhagarika intambara gusa ahubwo habanza kwemeranywa ku mirongo ntarengwa mu gihe kizaza.
Abahaye amakuru Reuters bavuze ko Revolutionary Guard iri mu nzego zigira uruhare rukomeye mu gufata imyanzuro.
Bagaragaje ko niharamuka habaye ibiganiro Iran itazasaba guhagarika intambara gusa ahubwo haziyongeramo n’imirongo ntarengwa ku butegetsi bwa Trump.
Ibi birimo kwemera ko Amerika itazongera kugaba ibitero kuri Iran, kwishyura ibyangijwe n’intambara no kwemera ko Iran ari yo igenzura umuhora wa Hormuz unyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bicuruzwa ku Isi.
Abatangamakuru kandi bemeza Iran yahita isaba kutongera gushyirwaho amananiza kuri gahunda y’ikorwa ry’intwaro ziremereye ‘ballistic missiles’.
Pakistan yatangaje ko yishimiye kwakira ibiganiro bizahuza Amerika, Israel na Iran. Trump yari yatangaje ko ibiganiro byatangiye ku wa 23 Werurwe ariko Iran ibitera utwatsi.

