Iran yahize gufunga Hormuz burundu, igihe Amerika yarasa ku ngana z’ingufu zayo

Iran yatangaje ko izafunga burundu inzira ya Hormuz, inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli birenga 20% by’ibikoreshwa ku Isi yose, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaramuka zirashe ku nganda z’ingufu.

 

Ni nyuma y’uko Donald Trump atanze umuburo, agaha ab’i Tehran amasaha 48, yo kuba bafunguye Hormuz, bitaba ibyo izi nganda zikangizwa.

Ati “Niba Iran idafunguye byuzuye inzira ya Hormuz ndetse nta mbogamizi iteje, mu masaha 48, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirangiza bikomeye inganda z’ingufu, haherewe ku ruganda runini.”

Uruganda rutunganya ingufu rurini Iran ifite ni urwa Damavand. Ruherereye hafi ya Pakdasht mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Tehran. Rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 2.868 z’amashanyarazi.

Umwe mu bayobozi ba Iran yavuze ko inzira ya Hormuz ifunguye ku bwato bwose uretse ubw’ibihugu by’abanzi babo.

Ingabo za Iran zatangaje ko Hirmuz izafungurwa ubwo Amerika izongera kubaka inganda z’ingufu yasenye.

Intambara Iran yashojweho na Israel na Amerika igiye kumara ukwezi. Yahitanye abayobozi benshi ba Iran barimo na Ali Khamei wari Umuyobozi w’Ikirenga n’abandi basirikare bakuru.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wo muri Amerika uzwi nka ‘Human Rights Activists News Agency’, ugaragaza ko abamaze kuyigwamo barenga 3200 barimo abasivili 1400.

Inzira ya Hormuz ifatiye Isi runini mu bijyanye n’ubwikorezi bw’ibikomoka kuri peteroli