Iran iteye ubwoba Isi yose muri rusange!

mu ntambara irikubera mu burasirazuba bwo hagati ikomeje guta indi ntera Iran ikomeje kugaragaza ko nyuma yo gupfusha abasirikare bakomeye ndetse n’abayobozi bakomeye igishoboka cyose izagikora ariko itsinda iyi ntambara kandi ko America izacibwa amande yibyo yangirije muri icyi gihugu.

Iran yemeje ko itazigera ifungura umuhora wa Hormuz kumwanzi ubwo ni ukuvuga kubantu bose bafitanye isano na Leta zunze ubumwe za America iti ariko kubandi bantu cyangwa se kubindi bihugu umuhora wa hormuz urafunguye amato ashobora gucamo.

uretse aha rero amakuru aravugako imitwe yitwaje intwaro ikorana na Leta ya kiislam ya Iran yaba igiye no gufunga inzira yamato munyanjya itukura maze nahoibicuruzwa byahanyuraga byerekeza muri America cyangwa mubihugu bicuti bya America ntibizongere kuhanyura  cyane ko icyobashaka ari uko America yamanika amaboko ikavuga ko itsinzwe intambara ndetse ikanatanga indishyi kubyangiritse muri Iran.

kuri ubu rero igitangazamakuru Al jazeelah cyagaragaje ko Iran ishobora no guca insinga zinyura munsi y’amazi zitanga interineti kwisi hose ibi ngo bikazatuma America ishyirwa kugitutu n’ibihugu mpuzamahanga kugirango ihagarike kwataka Iran.

ni mugihe kandi America ikomeje kwohereza ingabo ibihumbi mukarere Iran iherereye mo ngo bazajye kurwana imbona nkubone ariko kandi nanone Iran yatangaje ko imaze igihe kinini yitegura intambara nkiyi butyo ko ifite ingabo milion 4 ziteguye ko umunyamerika agera muri Iran maze agakubitwa biteye ubwoba nkuko bamwiteguye.