Nyambo Jesca agiye gushyira hanze filime ’Mwenedata’ igaruka ku mugore w’indushyi ubangamirwa n’umugabo ariko akihangana kubera nyina urwaye.
Nyambo wamamaye muri filime zitandukanye, akaba agiye gushyira indi hanze ejo ku wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe 2026.
Uyu mwanditsi wa filime akaba n’umukinnyi wazo, yabwiye ISIMBI ko atari inkuru mpamo ahubwo ishingiye ku gitekerezo cyamujemo yumva yayikora.
Ni filime igaruka ku mugore uba ubangamirwa n’umugabo we, akamukorera ibibi bishoboka byose, akamuzaniraho abandi bagore ariko akihangana kuko yari akeneye kuvuza mama we kandi amafaranga ayateze ku mugabo.
Ati “Iyi ni filime ishingiye ku buzima umwana ashobora kunyuramo kugira ngo yite ku buzima bwa mama we kuko nta bushobozi afite kandi umugabo ari we umuvuriza mama we, akihanganira ibintu byose acamo.”
Nyambo Jesca akaba agiye gushyira hanze iyi filime nyuma y’izindi yagiye akora zigakundwa nka ’The Message’ na ’Ibanga’.

