Ibitego bine kubuza 4-0 byari bihagije ngo abanyarwanda barare neza

Ubwo yatozaga u Rwanda mu 2014, Umwongereza Stephen Constantine yatsinze imikino ibiri Abanyarwanda batajya bibagirwa, ya Libya na Congo Brazzaville, mu rugamba rwo gushaka itike ya CAN 2015.

Kuri iyi nshuro, ku mukino we wa mbere kuva agarutse i Kigali, Constantine n’Amavubi baraje neza Abanyarwanda, banyagira Grenada ibitego 4-0 mu Itsinda A rya FIFA Series 2026.

Muri uyu mukino warebwe na Perezida Paul Kagame, ibitego bya Leroy-Jacques Mickels, Kwizera Jojea, Bizimana Djihad na Hakim Sahabo bihesheje u Rwanda kuzakina umukino wa nyuma w’Itsinda A uzaruhuza na Estonia ku wa Mbere Saa Tatu z’ijoro muri Stade Amahoro.

Estonia yakomeje isezereye Kenya kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino wabanje.

Umukino w’umwanya wa gatatu uzatangira Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ku wa Mbere, uzahuza Kenya na Grenada.

Imikino ya FIFA Series 2026 iri kubera i Kigali izakomeza ku Cyumweru hasozwa iyo mu Itsinda B rikinira kuri Kigali Pele Stadium, aho Macau na Tanzania bizahatanira umwanya wa gatatu naho Liechtenstein na Aruba bigakina umukino wa nyuma.