Intara ya Chernihiv yo muri Ukraine ihuza Ukraine, u Burusiya na Belarus imaze iminsi yarabuze umuriro nyuma y’ibitero yagabweho na drone z’u Burusiya.
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi ntara bugaragaza ko batangiye ibikorwa byo gusana ibikorwa byangiritse kugira ngo umuriro ugaruke.
Ibi bibaye nyuma y’igitero cya drone u Burusiya bwagabye kuri Ukraine ku wa 18 Werurwe 2026, cyari kigizwe na drone 147 zagabye ibitero mu bice bitandukanye byo muri Ukraine.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, aherutse gushinja u Burisiya kwihisha inyuma y’intambara ya Iran bukarasa ibitero bikomeye muri Ukraine.
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yatangiye mu 2022, ubwo u Burusiya bwatangizaga igitero gikomeye kuri Ukraine, cyangije bikomeye ibikorwaremezo birimo imihanda, ibiraro, amashanyarazi, ibigo nderabuzima, amashuri n’inzu z’abaturage.
Imijyi myinshi yasenywe cyangwa yangirika ku rugero rukomeye, bigira ingaruka zikomeye ku bukungu n’imibereho y’abaturage.

