Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yihenuye ku ibihugu byanze kumufasha guhangamura Iran, bikomeje guhura n’ibibazo by’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, avuga ko bigomba kubaga bikifasha.
Mu minsi ya mbere y’ibitero Iran yagabweho na Israel ku bufatanye na Amerika, Tehran yahise ifunga Hormuz inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bingana na 20% by’ibikoreshwa mu Isi hose.
Inshuro nyinshi Trump yagiye asaba ibihugu kohereza ingabo zabyo mu kumufasha kubohora iki gice, icyakora ibyinshi bikinangira bigaragaza ko Amerika yatangije intambara itabigishije inama.
Amerika yakoze uko ishoboye kose ngo ihatire Iran gufungura iyi nzira ariko biba iby’ubusa. Byageze n’aho Israel yica bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Iran zirwanira mu mazi ariko biba iby’ubusa ahubwo iki gihugu gikomeza kurasa ku bwato cyita ubw’abanzi bacyo.
Iran yagaragaje ko ubwato bw’ibihugu by’inshuti byayo bugomba gutambuka nta nkomyi, ariko ko ubw’ibihugu bifite aho bihurira na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo butagomba gutambuka ku buryo ba nyirabwo bakwiriye kumva ingaruka z’intambara.
Ibi byatumye ibikomoka kuri peteroli biba iyanga, n’aho bibonetse bigakosha kuko ubu akagunguru kamwe kari kugurwa kuva 107$ kugeza ku 117$ kavuye hagati ya 70$ na 73$ mbere y’intambara ya Iran.
Abinyujije kuri Truth Social, Trump yavuze ko ibihugu nk’u Bwongereza bidashobora kubona amavuta y’indege kubera Hormuz itari nyabagendwa, bikwiriye kungikanya umurava byatakaje bibwirwa gufasha Amerika bikajya kuyizanira.
Ati “Nibungikanye ubushake bwatinze bajye mu muyoboro hanyuma bayafate.”
Yakomeje avuga ko “ibihugu bikwiriye kumva icyo kwirwanirira bivuze”, Ati “Amerika ntabwo izongera kubafasha na busa nk’uko mutigeze mudufasha.”
Trump yagaragaje ko nubwo ibihugu byamuteranye mu kurasa kuri Iran ndetse n’ibimwemereye ubufasha bikamuha ubw’intica ntikize, Iran yamaze kuneshwa ku rugero rwo hejuru. Ati “Igice cyari gikomeye cyakuwe mu nzira. Mugende mujye kuzana amavuta yanyu.”
Iran yakunze kurasa ku bwato butwaye ibikomoka kuri peteroli yita ko ari ubw’ibihugu by’inshuti za Israel na Amerika.
Nk’ubu iheruka kurasa ku bwa Kuwait bwari bwikoreye utugunguru tubarirwa muri za miliyoni bwari bugeze hafi ya Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Intambara ya Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, imaze kugwamo abo muri Iran 3.492 nk’uko Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu muri Iran ibigaragaza. Abo barimo abasivili 1.574 barimo abana 236.
Ni mu gihe muri Israel ibitero bya Iran bimaze kwica abantu 19, biyongeraho abandi basirikare bayo icyenda biciwe muri Liban. Iyi ntambara kandi imaze kwica abantu 1.247 bo muri Liban barimo abana 124 mu gihe abo mu bihugu byo mu kigobe bishwe ari 24.
Barimo abantu 11 bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na barindwi bo muri Kuwait mu gihe Oman, Arabie Saoudite na Bahrain buri gihugu cyagaragaje ko cyapfushije abantu babiri.
Intambara ya Iran imaze kugwamo abasirikare ba Amerika 13.

