Haruna Niyonzima yateye utwatsi ibyo gusezera ruhago

Haruna Niyonzima wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda no hanze yarwo, yateye utwatsi amakuru y’uko yamaze gusezera gukina umupira w’amaguru, ngo igihe ntikiragera.

Ikinyamakuru The New Times cyari cyatangaje ko uyu mukinnyi wabaye kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, yasezeye gukina umupira w’amaguru burundu.

Haruna wari warasezeye mu Mavubi, iki kinyamakuru cyanditse ko yagitangarije ko “Nahagaritse gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga. Mu minsi ya vuba turategura umukino wo kubishyira ku mugaragaro. Twavuganye na FERWAFA kuri uwo mukino kandi twizeye neza ko bizakunda. Ni umwanya uzaba ari mwiza ku bafana n’abakinnyi ntabwiye ko nasezeye.”

“Nakoze byinshi nari nshoboye mu mupira w’amaguru, ubu ni umwanya wo kureba ibindi bimpa amahirwe. Ndacyafite imbaraga zo gukina, ariko ni byiza ko nshyira imbaraga ku masomo yanjye natangiye yo gutoza.”

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Haruna Niyonzima yahakanye aya makuru aho yavuze ko atarasezera, wenda bizaba vuba cyangwa kera.

Ati “Ntabwo ari ukuri sinasezeye ku mukino mwiza (nk’umukinnyi). Umunsi umwe nzabikora… Wenda ni vuba cyangwa nyuma, ni inde ubizi? Ariko igihe ntikiragera, si nonaha.”

Haruna Niyonzima akaba amaze igihe nta kipe afite aho aheruka mu ikipe ya AS Kigali mu mwaka w’imikino wa 2024-25, muri iyi minsi akaba ahugiye mu bijyanye n’amasomo y’ubutoza aho afite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa C yabonye muri 2019, itangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).

Akaba kandi ari mu batoza 13 batsindiye kuzajya gukarishya ubumenyi mu gihugu cya Spain, akaba ari ku bufatanye bw’u Rwanda n’ikipe ya Atletico Madrid.

 

Haruna Niyonzima yahakanye ko yasezeye

 

Haruna yavuze ko igihe cyo gusezera kitaragera