Umunyabigwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, Haruna Niyonzima, yagizwe Umuhuzabikorwa w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ mu mikino ya FIFA Series.
Kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 30 Werurwe 2026, i Kigali hazaba hari kubera imikino ya gicuti itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), izahuriza hamwe ibihugu umunani.
Mu gihe imyiteguro irimbanyije, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riri gutegura iyi mikino, ryahaye imirimo Haruna Niyonzima wakanyujijeho.
Uyu mugabo wabaye Kapiteni w’Amavubi igihe kirekire, ni we uzaba ushinzwe guhuza ibikorwa by’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, n’ibya FIFA Series izaba iri kubera mu Rwanda bwa mbere.
Haruna ufite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa C itangwa na CAF yabonye mu 2019, aherutse guhabwa indi mirimo yo kuba umwe mu batoza ba FERWAFA bashinzwe gukurikirana impano z’abato.
Kuri ubu kandi ni umwe mu batoza 13 bari guhugurwa n’Ikipe ya Atletico Madrid mu gihe bitegura no kujya muri Espagne mu rwego rwo gukarishya ubumenyi mu kazi k’ubutoza.
Afite amateka akomeye mu Mavubi, kuko yayakiniye imikino irenga 110, akaba umwe muri bake ku Isi bahagarariye ibihugu byabo imikino irenga 100.

