Gen.Sultani Makenga wa AFC/M23 yagaragaye yagiye gusoza imyitozo y’abasirikare b’umutwe udasanzwe

Ihuriro AFC/M23 ryungutse abasirikare 1 518 bo mu mutwe udasanzwe, binjiye mu gisirikare mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’iri Huriro Maj Gen Sultani Makenga wanabageneye ubutumwa, abashimira kuba baritandukanyije na FARDC yokamwe n’imigirire mibi.

Aba basirikare binjijwe mu gisirikare cya AFC/M23 ku wa Mbere tariki 02 Werurwe, aho uyu muhango wo gosoza imyitozo, wabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Rumangabo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru akaba n’Umuhuzabikorwa mu bya gisirikare wa AFC/M23 Général Major Sultani Makenga.

Aba bakomando bashya b’iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa DRC, biteguye kwinjira mu kazi ko kurinda no kurwanira abaturage b’abasivile bakomeje kugirwaho ingaruka n’intambara y’ubutegetsi bwa Congo Kinshasa.

Mu butumwa yagejeje kuri aba basirikare, Maj Gen Makenga yabibukije ko igisirikare bagiye guhangana nacyo cya FARDC, kigizwe n’abasirikare bamaze gutakaza indangagaciro ndetse ko “n’Umugaba w’Ikirenga wacyo, Perezida Felix Tshisekedi ubwe yigeze kukita igisirikare cy’amabandi (Clochards).”

Ati “Mwanze kuguguma muri icyo gisirikare cya Clochards muza kwiyunga ku gisirikare cy’impinduramatwara kugira ngo mubohore Igihugu cyanyu n’abavandimwe banyu n’abandi Banyekongo bose.”

Yaboneyeho kubabwira ku mugaragaro ko kuva uriya munsi, babaye abasirikare ba AFC/M23 nyuma yo kurangiza imyitozo, bityo ko ubu bashobora gutangira inshingano zabo.

Yababwiye ko igisirikare cy’Iri huriro cyanze gukomeza kurebera ngo Igihugu cyabo gikomeze gusenywa n’ubutegetsi n’abanyapolitiki babi bagifashe nk’akarima kabo, bakagisahura bakigwizaho imitungo.

Ati “Barica abaturage bakabanyaga ibyabo. Uriya Tshisekedi arafata amabandi n’inkozi z’ibibi zose akabaha intwaro ngo bice abaturage bazira uko basa n’ubwoko bwabo. Bakica abaturage banze kuyoboka ingengabitekerezo yabo, abandi bakabica kungira ngo basahure ibyabo.”

Gen Makenga kandi yavuze ko ubutegetsi bwa Congo, muri ibi bikorwa byabwo bibi, bwiyambaje Ingabo z’u Burundi, bugakoresha FDLR n’abacancuro ndetse n’indi mitwe y’inyeshyamba nka Wazalendo.

Maj Gen Sultani Makenga agaragaye mu ruhame nyuma y’icyumweru kimwe na we avuzweho ibihuha ko yagizweho ingaruka n’ibitero by’indege zitagira abapilote bya FARDC biherutse kugabwa mu gace ka Rubaya, byahitanye Lt Col Willy Ngoma wari umuvugizi w’igisirikare cya AFC/M23.