FERWAFA yemeje ko iri kuburana na Adel Amrouche watoje Amavubi

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, yemeje ko Adel Amrouche wahoze atoza Amavubi, yarireze muri FIFA ko ryamwirukanye binyuranyije n’amategeko.

 

Muri Mutarama 2026, ni bwo FERWAFA yatangaje ko yahagaritse Adel Amrouche nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kubera impamvu zitandukanye.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Werurwe 2026, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yemeje ko uyu mutoza yahise arega ishyirahamwe ndetse bari mu manza na we.

Yagize ati “Yego, Amrouche yaratureze, yareze FERWAFA ko twamwirukanye bidakurikije amategeko. Icyo mugomba kumenya ni uko mu byo tumushinja nta cy’umusaruro kirimo. Mu masezerano harimo ibindi yari gukora atakoze. Ntabwo ngiye kuvuga uko urubanza rwose ruteye, reka tubirekere abanyamategeko.”

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, na we yunze mu rye avuga ko bizeye ko ibirarane biberewemo abagize ‘staff techinique’ y’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ bizishyurwa mu gihe cya vuba.

Ati “Ibyo tuzi twabimenyesheje abo bireba, tumaze iminsi tubiganira na bo. Murabizi ko ku Ikipe y’Igihugu dufatanye na Minisiteri ya Siporo. Hari ibyo badusabaga, twabishyize ku murongo. Twizeye ko ibirarane bitarishyurwa, bizishyurwa muri iyi minsi.”

Adel Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse kuva icyo gihe yatsinze umukino umwe gusa wa Zimbabwe muri Nzeri.

Yasimbuwe n’Umwongereza Stephen Constantine w’imyaka 63, wahawe gutoza Amavubi mu myaka ibiri, ahereye ku marushanwa ya FIFA Series 2026 azabera mu Rwanda hagati ya tariki ya 26 na 31 Werurwe 2026.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yemeje ko Adel Amrouche yayireze

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe, yavuze ko bari gushaka uko bishyura ababerewemo imyenda

Adel Amrouche wahoze atoza Amavubi yareze FERWAFA