Indege bwite ya rutahizamu wa Al Nassr muri Saudi Arabia, Cristiano Ronaldo yamaze kugera muri Espagne, ni nyuma y’ibitero Iran ikomeje kugaba muri iki gihugu.
Nyuma y’uko USA na Israel zishoje intambara kuri Iran, nayo yatangiye kugenda irasa mu bihugu bitandukanye aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite ibirindiro bya gisirikare.
Saudi Arabia ni kimwe mu bihugu Iran yarasheho cyane aho indege 2 zitagira abapilote (drone) zarashe Ambasade ya USA muri Saudi Arabia iherereye mu murwa mukuru, Riyadh ari naho Cristiano Ronaldo n’umuryango we batuye.
Nyuma y’iki gitero Private Jet ya Cristiano Ronaldo yahagurutse Saudi Arabia yerekeza Spain mu mujyi wa Madrid, nubwo bitaremezwa ko Ronaldo ayirimo, amakuru avuga ko yaba yahunze n’umuryango we kugira ngo iby’iyi ntambara arebe iyo bigana.
Iyi ndege ya Cristiano utarimo gukina kubera imvune, ikaba yanyuze muri Afurika mu Misiri, yambuka Inyanja ya Mediterrane (Mediterranean Sea) ibona kugera muri Espagne.
Iyi ndege yaguze amayero miliyoni 61, yahagurutse saa mbili za nimugoroba zo muri Saudi Arabia, igera muri Spain saa saba z’ijoro.



