Dore impamvu nyamukuru ituma Iran yanga ibiganiro na America – Israel

Muri iki cyumweru, Donald Trump yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Irani bari kugirana “ibiganiro byiza kandi bitanga umusaruro” kugira ngo bahagarike intambara.

Ariko Iran yabihakanye yivuye inyuma. Abayobozi ba Iran bavuze ko nta biganiro byabaye, ndetse umuvugizi wa gisirikare yaranabisetseho, avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika “zivugana zonyine.”

Hari itandukaniro rigaragara, aho Washington ivuga ko hari iterambere, mu gihe Tehran yo yabihakanye burundu. Ibi ni ingaruka z’urwikekwe rukabije hagati y’impande zombi.

Umwaka ushize, ibiganiro hagati y’impande byarakozwe, hifujwe ko bizagabanya imvururu. Mu cyiciro gishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje impungenge zazo ku bijyanye na gahunda ya kirimbuzi ya Iran.

Ariko nyuma y’ibyo biganiro, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Isiraheli byagabye ikindi gitero cya gisirikare kuri Iran. Iran yabonaga ko ibiganiro bitagabanya amahirwe y’intambara. Niyo mpamvu bamwe bashidikanya amagambo ya Trump.

Ariko, kwanga kwa Iran ntibivuze ko itemera burundu gukora ibiganiro. Ndetse n’abashyigikiye dipolomasi barimo kumva igitutu. Gusubukura ibiganiro ni igikorwa giteje akaga, kandi nta kimenyetso kigaragaza ko kuri iyi nshuro bizaba bitandukanye n’ibindi byabibanjirije.

Iyi ni nayo mpamvu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Abbas Araqchi n’abandi bayobozi bavuga mu ijwi rikarishye iyo bavuga ku biganiro na Trump. Mbere y’uko Trump atangaza ibyo, Araqchi yavuze ko Iran idashaka ibiganiro cyangwa guhagarika intambara, kandi ko yiteguye gukomeza intambara. Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran na we yanze icyifuzo cya Trump, avuga ko “amagambo ya Trump ari ibinyoma.”

Ariko ibi ntibivuze ko umuryango w’ibiganiro ufunze burundu.

Ku wa gatatu, Araqchi ntiyigeze yemeza cyangwa ngo ahakane burundu icyo cyifuzo cyari cyatanzwe.

Yabwiye televiziyo ya leta ko “ibitekerezo bitandukanye” byagejejwe ku bayobozi bakuru b’igihugu, yongeraho ko “niba icyemezo gifashwe, birumvikana ko kizashyirwa ahagaragara.”