Perezida wa Leta zunze ubumwe za America yasabye Iran ko baba bahagaritse Intambara mu gihe cy’ukwezi maze bakajya mu biganiro yanahise agaragaza ibintu cumi na bitanu kuri Iran abonako byagarura Amahoro nkuko ikinyamakuru Daily Mail kibitangaza.
Jared Kushner na Steve Witkoff bari kugerageza kunoza umushinga w’uko impande zombo zihuriye mu ntambara “Iran na Leta zunze ubumwe za America” zashyiraho igihe kingana n’ukwezi cyo kuganira ku kibazo cyateje intambara ndetse kigakemurwa burundu binyuze mu biganiro kuruta gukomeza kuhererezanya ibisasu.
The New York Times yavuze ko Impande zombi zemeje ko aribyo koko Trump yasabye ibiganiro ndetse ngo ibintu cumi na bitanu yahise asaba ngo bifitanye isono na gahunda ya Donald Trump y’ikibazo cya Gaza na Isirayeli.
hakaba harimo kandi Gusaba Iran guhagarika gukora intworo kirimbuzi za Nuclear, kurekera gukora no gukoresha Missille zayo zibyina mukirere ndetse bitoroha ko zafatwa mbere yuko zigera kuntego zazo ndetse no gufungura umuhora wa hormuz Iran imaze igihe yarafunze.
iyi propozo kandi igaragaramo ibyo Trump afata nk’inyungo kuri Iran nko kuba Leta zunze ubumwe za America izafasha Iran mu gukoresha ingufu za Nuclear mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro ndetse nogukorirwaho ibihano byose byashyiriweho Iran n’imiryango mpuzamahanga n’irengera uburenganzira bwa muntu.
Pakstan irikugerageza guhuza impande zombi yagejeje uyu mushinga kuri Iran inasaba Iran ko mu masaha makumyabiri n’ane igomba kuba yatanze igisubizo.
Prezida Trump yavuze ko guhera ku wa kabiri Iran yarekeye gukora intwaro kirimbuzi maze ikinjira mubiganiro ntetse ibyo biganiro bika biyoboye n’intumwa za Leta zunze ubumwe za America JD Vance na Marco Rubio nubwo icyo gihe Iran yahise ibihakana ikavuga ko ntabiganiro ibyo aribyo byose Iran ifitanye na Leta zunze ubumwe za America ndetse bihamywa no gukomeza kurasa muri Isirayeli.
ibi Prezida Trump yabitangarije mu biro bye avuga ati noneho barikuvuga ibintu bizima batangiye kuvugana akenge ubu turi kuganira abibwira itangazamakuru.

