Byemejwe APR BBC ntikitabiriye imikino ya BAL

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda ryemeje ko RSSB Tigers Basketball Club ari yo izitabira imikino ya BAL izaba ku nshuro ya 6.

Ikipe ya APR BBC ibitse igikombe cya Shampiyona ya Basketball y’umwaka ushize w’imikino 2024-25, ni yo yagombaga kuzitabira ariko byakomeje guhwihwiswa ko itazemererwa kujya muri iri rushanwa.

Bivugwa ko tariki ya 10 Werurwe 2026, abayobozi bayo basanze abakinnyi mu myitozo bakabamenyesha ko iyi kipe itazitabira iyi mikino n’impamvu batakiyitabiriye.

FERWABA ivuga ko RSSB Tigers Basketball Club ari yo yagenwe ngo izahagararire u Rwanda mu mikino itegerejwe ya BAL nyuma y’uko APR Basketball Club ifashe icyemezo cyo kutazitabira irushanwa.

Imikino ya BAL izabera i Johanesburg muri Afurika y’Epfo.

UMUSEKE.RW