Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru amasasu menshi yumvikaknye hafi y’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Burkina Faso ariko kugeza ubu ibirambuye ku byabaye ntibiramenyekana.
Radio RFI ivuga ko bishoboka ko bifitanye isano “n’ukutumvikana hagati y’abasirikare ku micungire y’umutekano” mu gihe mu byumweru bishize havuzwe ibitero byinshi by’imitwe y’abajihadiste ku ibirindiro by’ingabo.
Ni iki cyabaye ku biro bya Perezida Traoré?
Ahagana mu ma saa sita z’ijoro ku wa gatandatu humvikanye amasasu menshi i Ouagadougou hafi y’ibiro bya Perezida.
Ibi byatumye aba “Wayiyans” – abashyigikiye ubutegetsi bwa Captain Ibrahim Traoré batekereza ko ari igerageza ryo kumuhirika ku butegetsi, maze batangaza impuruza ku mbuga nkoranyambaga.
Inzego z’umutekano zabwiye RFI ko “bishobora kuba byatangiye bitewe n’isasu ryarashwe ku modoka yari irimo ibikoresho byaka vuba”.
Ibyo byakurikiwe n’inkongi y’umuriro yatwitse nibura izindi modoka esheshatu zari ziparitse hafi y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, mbere y’uko abazimya umuriro bagera aho ibi byabereye.
Ibiro by’umukuru w’igihugu kugeza ubu ntibiragira icyo bivuga ku byabaye.
Umwe mu baganiriye na RFI avuga ko hari ukutumvikana mu basirikare bakuru n’abato ku micungire y’umutekano mu gihugu.
Abatuye Ouagadougou bo bavuga ko bakomeje imirimo yabo ya buri munsi, kandi ko nta ngamba z’umutekano zidasanzwe babonye.
