Bruce Mellodie agiye gukorana Indirimbo na Oxlade wo muri Nigeria

Bruce Melodie umaze iminsi i Burayi aho yanakoreye igitaramo ku wa 7 Werurwe 2026, ari gukorana umushinga w’indirimbo na Oxlade wamamaye mu ndirimbo nka ‘KU LO SA’.

 

Amakuru IGIHE ifite ni uko Bruce Melodie ari kubarizwa mu Bufaransa aho yanahuriye na Oxlade bahita batangira umushinga wo gukorana indirimbo nubwo nta gihe izasohokera kiremezwa.

Ikuforiji Olaitan Abdulrahman wamamaye nka Oxlade uri gukorana na Bruce Melodie indirimbo asanzwe ari umwe mu bahanzi bagezweho muri Nigeria.

Uyu muhanzi akunze kuba yibereye mu bihugu by’i Burayi cyane ko yasinye muri sosiyete ishinzwe kureberera inyungu ze nka Epic Records mu Bufaransa, Columbia Records mu Bwongereza.

Oxlade ukunzwe mu ndirimbo nka ‘KU LO SA’, ‘Away’ n’izindi uretse umuziki akunze kuvugwa mu nkuru zinyuranye by’umwihariko umwaka wa 2022 ubanza atazawibagirwa.

Mbere y’uko tugera ku byamabayeho icyo gihe reka nkwibutse ko mu 2020, Oxlade ari umwe mu bakomerekeye mu myigaragambyo yiswe #EndSARS yari igamije kwamagana polisi bashinjaga guhohotera abaturage.

Uretse ibyo, mu 2022 Oxlade yahuye n’akaga kuko hashyizwe amashusho ye ari gutera akabariro ndetse birangira umukobwa bari bahuriye muri icyo gikorwa agiye kumurega amusaba agera kuri miliyoni 20Frw.

Nyuma y’induru zari nyinshi, Oxlade yaje guca bugufi asaba imbabazi abinyujije ku rubuga rwa Twitter rwaje kwitwa ‘X’.

Uyu yiyongereye ku bahanzi benshi bo hanze y’u Rwanda Bruce Melodie amaze igihe akorana na bo, mu gihe indirimbo yabo yaba isohotse mbere ikazaba ikurikiye ‘Pom pom’ yakoranye na Diamond.

Bruce Melodie ari mu mushinga w’indirimbo na Oxlade