Urubuga nkoranyambaga rwa Bluesky rwatangaje ko rwakusanyije inkunga ingana na miliyoni 100$ mu cyiciro cya kabiri cyo gushaka imari.
Iki gikorwa cyayobowe n’ikigo cy’ishoramari cya Bain Capital Crypto, cyasojwe muri Mata mu 2025 ariko amakuru y’ibyavuyemo atangazwa ubu.
Aya mafaranga aje yiyongera kuri miliyoni 15$ uru rubuga rwabonye mu cyiciro cya mbere mu 2024, na miliyoni 8$ rwari rwabonye mbere mu cyiciro cy’ibanze cyo gushaka imari.
Aya makuru aje akurikira icyemezo cy’umwe mu bashinze uru rubuga, Jay Graber, cyo kwegura ku mwanya w’umuyobozi mukuru kugira ngo abe umuyobozi ushinzwe guhanga ibishya.
Intego ni uguha urubuga umuyobozi mushya rwo kwibanda ku kwagura ubucuruzi bw’ikigo.
Bluesky iri kwaguka cyane, kuko abayikoresha bavuye kuri miliyoni 13 barenga miliyoni 43 ku Isi.
Iyi nkunga nshya izabafasha kongera umubare w’abakozi babo no guteza imbere ikoranabuhanga ryabo, kuri ubu ribitse amakuru rusange asaga miliyari 20.
Uru rubuga rukomeje kuyobokwa n’abahanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga, aho rushakirwaho bimwe mu bikoresho byifashishwa mu gukora porogaramu zitandukanye [developer tools] inshuro zirenga ibihumbi 400 buri kwezi.
Abantu bakoresha porogaramu zitandukanye zirenga 1000 zubakiye kuri uru rubuga buri cyumweru.
Nubwo ikigo gikora ibijyanye n’ifaranga ry’ikoranabuhanga [crypto firm] ari cyo cyayoboye iri shoramari rishya, Bluesky ntikoresha ifaranga ry’ikoranabuhanga cyangwa ikoranabuhanga ry’uruhererekane rw’amakuru rya blockchain.

