Bad Rama yakumiriwe mu gitaramo cya Ruti Joel nk’umujura

Bad Rama uherutse kwibasira u Rwanda yakumiriwe mu gitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu mpera z’iki cyumweru muri Leta ya Indiana, Ruti Joel yahakoreye igitaramo cyitabiriwe n’Abanyarwanda banyuranye batuye muri iyi leta n’indi mijyi byegeranye.

Ni igitaramo Bad Rama yahuriyemo n’uruva gusenya kuko yashatse kucyitabira bakamusohora atabashije kukigeramo ndetse asabwa kuva mu nkengero z’aho cyari kiri kubera.

Umunyamakuru wari ahabereye iki gitaramo yabwiye IGIHE ko Bad Rama yahageze abagiteguye bamumenyesha ko atemerewe kwinjira ndetse asubizwa amatike ye.

Ati “Bad Rama yahageze ari kumwe n’abashinzwe umutekano bane, abwirwa ko batari bwinjire ndetse basabwa kuva mu nkengero z’ahaberaga iki gitaramo abuze uko abigenza aragenda.”

Bad Rama wavuganaga agahinda k’ibyamubayeho yavuze ko yasohowe mu gitaramo nyuma yo guhururizwa nk’igisambo.

Ati “Hari igitaramo cy’Umunyarwanda Ruti Joel, bamamaje igitaramo ndakibona nk’abandi nkora urugendo rwanyuze muri Leta enye zose ngo mpagere […] ndahageze ibibaye urabibonye, ntabwo ntuje na gato, uzi ko umuntu ampamagarije nk’igisambo?”

Uretse Bad Rama wirukanywe muri iki gitaramo, abacyitabiriye bahagiriye ibihe byiza kuko basusurukijwe n’abahanzi barimo Ruti Joel na TMC watunguranye abaririmbira nyinshi mu ndirimbo ziganjemo izo yakoreye muri Dream Boys.

 

Ruti Joel yatanze ibyishimo ku bakunzi be muri Indiana

 

Chris wamamaye mu itsinda rya Just Family yari yitabiriye iki gitaramo ari kumwe na TMC

 

 

TMC wamamaye muri Dream Boys yatanze ibyishimo muri iki gitaramo