Australia: Abayisilamu basohoye Minisitiri w’Intebe mu Musigiti

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese, yasohowe ikibugahu mu musigiti munini kurusha iyindi muri icyo gihugu ubwo yari mu masengesho ya Eid al-Fitr, kubera amagambo yatangaje ku bitero bya Israel muri Gaza.

Abayisilamu n’Abayahudi bo muri Australia bamaze igihe barakariye guverinoma iyobowe na Albanese kubera uko yitwaye kuva intambara yo muri Gaza yatangira.

Abo bigaragambya bagaragaza ko Abanyapalestina b’inzirakarengane bicwa amanywa n’ijoro, bagasaba ko habaho agahenge ndetse na Israel igahanwa.

Amashusho yo ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje Abayisilamu basohora Albanese na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Tony Burke, mu Musigiti wa Lakemba ubwo hasozwaga ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan.

Babwiye Albanese na Burke bati “Nimusohoke!” ndetse babita “abashyigikira jenoside,” bashaka kuvuga ubwicanyi Israel ikorera Abanyapalestina muri Gaza, bwakurikiye igitero cyagabwe na Hamas mu 2023.

Umwe mu bateguye icyo gikorwa yabwiye imbaga y’abantu abasaba kwicara no kureka gufata amashusho y’ibirimo kuba, agira ati: “Bavandimwe, nimugabanye umujinya gato. Ni Eid, umunsi w’ibyishimo.”

Reuters ivuga ko bamwe mu bashinzwe umutekano bahanganye n’abateje imvururu ubwo bageragezaga gukura abo bategetsi muri uwo musigiti.

Minisitiri w’Intebe, Anthony Albanese, yabwiye abanyamakuru ko abateje akavuyo ari agatsiko k’abantu bake kandi ko bidakwiye gufatwa mu buryo bwagutse.

Yavuze kandi ko bimwe mu byateye uburakari bishingiye ku kuba guverinoma muri uku kwezi yarashyize umutwe wa kisilamu Hizb ut-Tahrir mu mitwe itemewe kuko ikwirakwiza urwango.

Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku mategeko yashyizweho nyuma y’iraswa rikomeye ryahitanye abantu benshi ku mucanga wa Bondi i Sydney ku wa 14 Ukuboza 2025.

Muri Gashyantare 2026, i Sydney na bwo habaye imvururu ubwo Perezida wa Israel Isaac Herzog yasuraga Australia ku butumire bwa Albanese, agamije kugaragaza ko abagabye icyo gitero bashyigikiye Islamic State.

Ibihumbi byitabiriye imyigaragambyo i Sydney, aho abantu 27 batawe muri yombi nyuma y’imvururu zabaye hagati y’abigaragambya na polisi.