Mu gihe abakiristu benshi ba Authentic Word Ministries n’abandi bari bamaze iminsi bitegura urugendo rwiswe urwa “gihanuzi” mu gihugu cya Israel, byarangiye rudasohoye nk’uko byari biteganyijwe.
Umushumba Mukuru wa Zion Temple ku Isi, Apôtre Dr Paul Muhirwa Gitwaza, yatangaje ko uru rugendo rwasubitswe kubera impamvu z’umutekano, mu gihe umwuka mubi w’intambara ukomeje kwiyongera hagati ya Israel, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Iran.
Mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2026, Apôtre Gitwaza yifashishije urubuga rwa X atangaza ko ubuyobozi bwa Authentic Word Ministries bwafashe icyemezo cyo gusubika uru rugendo rwari ruteganyijwe kuva tariki 4 kugeza 13 Werurwe 2026.
Yagize ati: “Ubuyobozi bwa Authentic Word Ministries buramenyesha abantu bose bari biyandikishije kujya muri Israel mu rugendo rwa gihanuzi rwari ruteganijwe kuba kuva 4-13 Werurwe 2026 ko rwasubitswe kubw’impamvu z’umutekano. Muzamenyeshwa igihe ruzasubukurirwa. Imana ibahe umugisha.”
Nubwo atavuze mu buryo burambuye ibyatumye hafatwa iki cyemezo, amagambo “impamvu z’umutekano” yasize byinshi bisomwa hagati y’imirongo.
Mu rusengero rwa Zion Temple, ingendo zo kujya muri Israel zifatwa nk’ingendo zidasanzwe mu rugendo rw’umwuka. Abakristu benshi bazifata nk’umwanya wo gusura ahantu hafatwa nk’ahera, gukomeza kwizera no gusengera ku butaka buvugwa cyane muri Bibiliya.
Abari biyandikishije bari bamaze igihe bitegura, bamwe babifata nk’inzozi zabaye impamo, abandi nk’isezerano ryo kongera gusura Igihugu cy’Isezerano. Gusa, ibiri kubera mu karere ka Tewolojiya yo mu Burasirazuba bwo Hagati byahinduye ibintu.
Muri iki gihe, amakuru mpuzamahanga akomeje kugaragaza umwuka w’intambara hagati ya Israel, Amerika na Iran, ibintu byateje impungenge ku bijyanye n’umutekano w’abagenzi, cyane cyane abava mu bindi bihugu.
N’ubwo hari abatangiye kwibaza niba urugendo rushobora gusubukurwa vuba, ubuyobozi bw’itorero bwavuze ko abazitabira bazamenyeshwa igihe ruzongera gutegurwa.
Icyemezo cyo gusubika uru rugendo gishobora gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko ubuzima bw’abakristu bushyizwe imbere ya gahunda zose, n’ubwo zaba zifite igisobanuro gikomeye mu by’umwuka.
Ku itariki ya 28 Gashyantare 2026, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Israel batangije ibitero bya gisirikare ku butaka bwa Iran mu gikorwa cyiswe Operation Epic Fury cyangwa Operation Lion’s Roar, bigamije guhagarika gahunda ya Iran yo kugira intwaro za kirimbuzi no gukuraho ubuyobozi bw’igihugu.
ITANGAZO RY’URUGENDO RWO KUJYA ISRAEL
Ubuyobozi bwa Authentic Word Ministries buramenyesha abantu bose bari biyandikishije kujya muri Israel mu rugendo rwa gihanuzi rwari ruteganijwe kuba kuva 4-13 Werurwe 2026 ko rwasubitswe kubw’impamvu z’umutekano.
Apôtre Dr Paul Gitwaza yatangaje ko urugendo rwa gihanuzi abakristu ba Authentic Word Ministries n’abandi bari gukorera muri Israel rwasubitswe “kubera intambara’
