Mike Habinshuti wamenyekanye cyane nk’umujyanama wa Bruce Melodie akongera kuvugwa cyane mu minsi ishize ubwo yashyirwaga mu buyobozi bwa Rayon Sports yatawe muri yombi.
Amakuru IGIHE yabonye ni uko Mike Habinshuti yatawe muri yombi ku wa 18 Gashyantare 2026, acyekwaho gukwirakwiza ibiyobyabwenge.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemeje amakuru y’uko uyu mugabo yatawe muri yombi.
Ati “Ni byo koko arafunzwe nyuma y’iperereza rimaze iminsi rikorwa ku byaha byo gukwirakwiza ibiyobyabwenge. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.”

