Uruntu runtu hagati Amaj The Black,Irene na Bruce Mellodie

Umuhanzi Amaj The Black akomeje kwifatira kugahanga umunyamakuru Irene Murindahabi wavuze ko bamuguriye moto ariko bajyakuyimushyira agakora ikiganiro ari gutuka Bruce Mellodie ibyatumye iki cyemezo bagihagarika maze ntibayimuhe nkuko bari babipanze gusa ngo bari bapanze kumugurira moto ngo yikorere ikimotari kuko babonaga iby’umuziki byaranze kandi badashaka ko abaho nabi kandi barabanye. 

bijya gutangira Irene Murindahabi yakoranye ikiganiro na Taikun Ndahiro maze bavuga kuri Bruce Mellodie ubwo Taikun yasabagako Irene yavuga ibintu bitatu kuri Bruce Mellodie nkuko asanzwe abisaba abatumirwa be Irene yavuzeko Bruce Mellodie ari umuntu mwiza cyane bidasanzwe maze avugako hari nabantu benshi agenda afasha.

muri uko kuvugako hari abantu benshi afasha yagarutse ku muhanzi Bruce Mellodie yapanze kugurira moto ngo ajye kwikorera ikimotari kuko imiziki yari yamunaniye mbese byanze maze ahamagara Irene ngo amufashe kuyigura amuha n’amafaranga maze irene aragenda agera aho moto zicururizwa akihagera ataranishyura moto ahita abona ikiganiro uwo muhanzi bari bagiye guha moto yakoze kuri Bruce Mellodie ari kumutuka niko kucyo herereza Bruce Mellodie arababara nagahunda arayireka.

ibi rero byatumye abantu muri comments bakomeza kwemeza ko ari Amag The Black maze Amaj nawe bimugeraho yemezako ariwe gusa ababazwa cyane nuko inshutiye yakadasohoka Bruce Mellodie yishimira kumugurira Moto kandi abiziko ari umuhanzi byibuze ntahumuhe Collabo ngo nawe atere imbere maze nizo moto niba ari uwuzigura azigurire.

kuri live ya Godfather Amaj The Black yemeje ko yanga Irene Murindahabi cyane ndetse atari umuntu ufitiye akamaro uruganda rw’umuziki keretse kurumunga binyuze mu guteranya.

Amaj ubwo nawe yari mukiganiro yemeje ko ari we Irene yavugaga bagiye kugurira moto ariko avugako iyo moto bagiye kuyimugurira babizi neza ko nta permit yayo agira bityo rero bitari urukundo ahubwo byari ukumusebya no gushaka kumwandagaza.

ubwo Amaj yabazwaga kugira icyo avuga kuri Irene Murindahabi nkuko iki kibazo kibazwa n’abandi yavuze incuro eshatu ko irene ari umunyamakuru ntakindi aricyo ndetse ntanikindi amuziho ibigaragaza ko uruntu runtu rukomeje kuranga umubano w’aba bahanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *