Urukiko Rukuru wa Kigali rwamaze gutanga itariki yo kuburanishaho urubanza rwa Turahirwa Moses wahamijwe icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, agahanishwa igifungo cy’umwaka umwe.
Turahirwa yashinjwe n’Ubushinjacyaha ibyaha bibiri ari byo, kunywa cyangwa gufatanwa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi n’icyo gutunda no kubika ibiyobyabwenge.
Nyuma y’uko Turahirwa Moses ajuriye igihano, mu Rukiko Rukuru ku wa 28 Ukuboza 2025, ikirego kikakirwa ku wa 29 Ukuboza 2025.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare, ni bwo byamenyekanye ko Urukiko Rukuru rwa Kigali rwamaze gutanga itariki urwo rubanza ruzaburanirwaho mu bujurire. Biteganyijwe ko ruzaburanishwa ku wa 16 Gashyantare 2026 mu gihe hatagira igihinduka.
