Kuva muri Nzeri 2021, umuhanzikazi Bwiza yinjiye muri KIKAC Music yanatangiriyemo gukora umuziki by’umwuga, amaze kwegukana ibihembo bigera ku munani.
Ibi bihembo birimo icy’umuhanzikazi mwiza wa 2023 muri Kalisimbi Awards na album nziza y’umwaka, ndetse n’icy’umuhanzikazi mwiza wa 2024 muri ibi bihembo n’ubundi.
Ibindi birimo bitatu yegukanye muri Isango Na Muzika Awards 2023, 2024, 2025, byose n’umuhanzikazi mwiza w’umwaka. Yegukanye kandi ibihembo bibiri muri The Silver Gala nk’uwahize abandi mu mideri mu 2024 na 2025.
Mu myaka itanu ishize nta muhanzikazi w’Umunyarwanda wakoze ibikorwa bihambaye mu muziki kurusha Bwiza.
ntitwashidikanya kuvugako uyu muhanzikazi bwiza akomeje gutanga isomo mu muziki w’u rwanda ku bahanzikazi bagenzibe.
