Umugore wagaragaye akubita umugabo inshyi zo mu matwi akomeje kwibazwaho

Ni video y’umwanya muto (amasegonda 25) ariko y’ubukana bukomeye mu muryango nyarwanda ukunze kuvugwamo ihohotera rikorerwa abagore, n’irikorerwa abagabo ariko ritavugwa.

Mu masaha y’ijoro, imbere y’abanyerondo, umugore w’ibizigira uhetse umwana, arabwirana umugabo “we” inani na rimwe, uburakari n’umujinya ugaragara mu maso, ndetse amutera inshyi n’imigeri ku mirundi.

Umugore aramubaza ati “[Urushyi] wagiye mu kazi cyangwa ntabwo wagiyeyo? [bigakurikirwa n’urundi rushyi] ati ‘Biriwe bampamagara ndi “nyoko”…”

Mu bwitonzi no kwifata, umugabo yumvikana avuga ko “ari ikosa rimwe!”

Umugore niko akomeza kumuha inshyi z’amatwi, umugabo akamusaba ko bafata moto bakajyenda.

Bigaragara ko umugore yageze aho umugabo we yari ari “abwiwe ko yarimo arwana”. Uyu mugore abaza abari aho ati “Yarimo arwana na nde?” Abaturage bakavuga ko umugabo we atarwanaga.

Iyi video nta we uzi aho yafatiwe, n’amasaha yafashweho, cyakora ubukana bw’umujinya umugore akoresha akubita umugabo we, bwatumye ikomeza kuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri facebook ya Iwacu page abagize icyo bavuga kuri iyi video, bagaragaza ko abagabo baba bahohoterwa ariko bagaceceka.

Abandi banenga imyitwarire y’uyu mugore, yo gukubita umugabo we mu ruhame. Hari n’ababona uriya mugabo ari imfura kuba yihanganiye gukubitwa ntasubize umugore we.

Kugeza ubu nta rwego rwa leta ruragira icyo ruvuga kuri iyi video, cyakora abaturage bagaragaza ko ihohotera rikorerwa abagabo na ryo rikwiye kuvugwaho no kwamaganwa, kandi abagore barikoze bagahanwa.

     

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *