Ubucakura bwa Bruce Mellodie mu kwamamara yatangiye kubukoresha no mu mahanga.

Umuhanzi w’umunyarwanda Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Mellodie ni umwe mu bahanzi bamaze kugaragaza ko bazi amayeri yo kureshya abafana nk’uko yabiririmbye mu ndirimbo ye aherutse gushyira hanzi yise Munyakazi agira ati: Dore nize catta yo kureshya umufana”.

Uyu muhanzi uri muruzinduko mubihugu bitandukanye aho ari kugenda yamamaza indirimbo ye nshya yise pomp om ari kumwe na Diamond Platnumz ndetse na Brown Joel wo muri Nigeria.

Amayeri y’uyu muhanzi rero mu kureshya abafana arahambaye cyane ko uyu muhanzi Bruce Mellodie niwe muhanzi uzineza aho yasanga urubyiruko kuko yasobanukiwe neza ko urubyiruko aribo ba client b’umuziki akora ninayo mpamvu akoresha tiktok cyane ndetse na Instagram yewe na facebook kuko aba abizi neza ko ariho aribusange urubyiruko akeneye.

Biragoye kubona umuhanzi wiriwe kuri live aganiriza urubyiroko rukunda umuziki we ariko uyu mugabo arabikunda cyane ndetse ugiye kureba ama interview ye menshi ayakorera kubitangazamakuru bikorera kuri youtube urubuga narwo rukoreshwa cyane n’abakiri bato.

Ibi rero Bruce yageze muri Kenya arabikomeza ariko noneho ashyiramo akandi kantu k’amayeri gakomeye aho yabwiye abanya Kenya ko ashaka kwibera umunya Kenya.

Ibi bivugwa n’umuhanzi mugihe ashaka kwiyegereza abantu bo mugace cyangwa mugihugu runaka ashaka ko bumva ari uwabo niko byagenze rero muri Tanzania byatangiye ababwirako Tanzania idahari umuziki wo muri East Africa utari kuba urebwa nkuko urebwa ubu, ariko kandi nanone yakomeje abwira abanya Tanzania ko akeneye kwibera umunya Tanzania ndetse ko akeneye ko bamwakirana ubwuzu.

Abasanzwe azi Bruce Mellodie rero bahise babona ko uyu mugabo arikugerageza kwigaragaza ko ari umwe muri bo kugirango bamukunde kandi ikizere gihari nuko ibi bintu bikora cyane cyane ko no mu rwanda hagiye haza abantu benshi bagerageza kutwereka ko turi benewabo birangra tubakunze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *