Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakebuye abagerageza guhindura uko baremwe, abereka ko badashobora guhinduka abandi bantu, ko n’iyo babigerageje bibyara ingaruka mbi cyangwa ntibirambe, aboneraho gushimangira ko ari na ko bimeze ku Rwanda nk’Igihugu.
Mu masengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kuba ikindi gihugu, ko ahubwo rushobora kwigira ku bindi bihugu rukarushaho kuba rwiza.
Yavuze ko umuntu, umuryango n’Igihugu biba bifite imiterere yabyo n’uko bibayeho kibitandukanya n’ibindi, ariko bifite ubushobozi bwo guharanira kurushaho kunoza umwihariko wabyo.
Ati: “No muri uko kugira uko uteye kwawe, ku muryango no ku gihugu, ibyo ni byo ugenda ushakisha uko byarushaho kumera neza. Ariko ntuzakore ikosa ngo wisangemo ko ukwiriye kuba undi utari wa wundi uri. Ukwiriye kuba uwo uri we, ukwiriye kuba uko waremwe, ni ukwawe. Reba uko waguhindura ukakugira neza.”
Aho ni ho yahereye avuga ko u Rwanda rudashobora guhinduka ikindi gihugu icyo ari cyo cyose, ariko rushobora kurushaho kuba rwiza mu mwimerere warwo.
Ati: “Iki gihugu cy’u Rwanda ntwabwo wagihindura kuba ikindi gihugu icyo ari cyo cyose. Ntuzanabitekereze kuko si bizima ubwabyo…. Ntushobora gufata Igihugu nk’u Rwanda ngo ukigire uko ushaka kuko si wowe wakiremye.”
Yakomeje ashimangira ko intege nke zituruka mu kutemera umwimerere no gushamadukira umwimerere w’abandi zigira ingaruka zikomeye.
Perezida Kagame yavuze ko ubonye isha itamba agata n’urwo yari yambaye bitamuhira kandi bitaramba, ndetse bivuze ko umuntu aba ari ho atariho.
Yasabye abakiri bato kwirinda ibishobora kubasenya bihereye ku kwirengangiza abo bari bo haba mu myemerere, umuco n’ibindi, cyane ko hari amasomo u Rwanda rwakuye ku mateka yarubayeho.
Ati: “Abana benshi bari hano, nabonye hari abavutse mu 1995, Ndabasabye n’abavutse mbere yanyu, aho mugenda hose ku Isi hose, ibyo mubona, ibyo mushima, ntuzigere ubwo utekereza gushaka gusimbuka ukava ku cyo uri cyo ukaba ikindi wabonye ahandi ntabwo kiramba. Ntabwo ibyo biramba, ariko n’iyo byaramba, ni nko kubaho utariho.”
Yakomeje ashimangira ko iyo ufite umuco ugerageza guhindura uko wabonye ahandi, birangira bigusenye bityo ari ukubyirinda binyuze mu gusigasira umwimerere nyarwanda unarushaho kugirwa neza binyuze mu kwigira ku by’abandi.
Perezida Kagame yaboneyeho gusobanura ko kutifuza kumera nk’abandi bitavuze ko badashobora kwigirwaho ibituma ubuzima bw’Abanyarwanda birushaho kumera neza badataye umwimerere wabo, cyane ko n’abandi hari ibyiza bigira ku Rwanda.
Perezida Kagame yagaragaje isano iri hagati y’umuntu ku giti cye, umuryango n’igihugu, aboneraho gushimangira ko iyo umuntu abayeho neza umuryango ubyungukiramo ndetse n’Igihugu bikaba uko.
Nanone kandi ngo iyo muryango utameze neza n’Igihugu kiba kijegajega bityo abantu bakwiye kwita ku byo bemera n’ibyo bizera kuko bitanga umusaruro n’ingaruka ku muntu ku giti cye cyangwa ku Gihugu.
