Twamenye cya kizungerezi Tukowote aherutse kwambika impeta [AMAFOTO]

Mu minsi ishize Irunga Longin wamamaye nka Tukowote yemeje ko yamaze kwambika impeta inkumi bitegura kurushinga icyakora agerageza kumugira ibanga ndetse n’amafoto yasangije abamukurikira yirinze kumugaragaza mu maso.

 

Mu minsi ishize Irunga Longin wamamaye nka Tukowote, yemeje ko yamaze kwambika impeta inkumi bitegura kurushinga icyakora amugira ibanga ndetse n’amafoto yasangije abamukurikira yirinze kumugaragaza mu maso.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Tukowote yavuze ko atifuza gutangaza umukunzi we, ahamya ko igihe kizagera abantu bakamumenya.

Nyuma yo gusangiza abantu amafoto ye n’iyi nkumi itagaragara mu maso, amatsiko yari yose ku bakunzi b’imyidagaduro ndetse hatangira guhwihwiswa benshi mu bakinnyi ba sinema.

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2026 umukobwa witwa Kibasumba Mico Trichia yasangije abamukurikira amafoto yafotowe ku munsi yambikiweho impeta bihita byemeza nta gushidikanya ko ariwe.

Tukowote nawe yashyize andi mashusho kuri Instagram ya Kibasumba amwifuriza umunsi mwiza w’abakundana.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari amaze kwambika impeta umukunzi we, Tukowote yabereye ibamba umunyamakuru wifuzaga kumenya amazina y’umukobwa bitegura kurushinga, gusa yemeza ko ubukwe buri vuba.

Ati “Mu kiganiro nabahaye sinababwiye ko uyu mwaka mfite ubukwe, mube mushyira hafi amakote rero. Iby’amazina byo sinabibabwira nta nubwo nshaka kumuvugaho cyane.”

Tukowote agiye gukora ubukwe, nyuma y’uko yiteguraga kubukora mu 2021 bikarangira butabaye cyane ko uwo bari kurushinga baje gutandukana.

Tukowote yari aherutse kwemerera IGIHE ko afite umukunzi bitegura kurushinga mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 53 y’amavuko, ni umwe mu bakinnyi ba sinema bamaze igihe muri uyu mwuga. Amaze imyaka 17 akina filime ndetse kugeza uyu munsi amaze gukina izigera ku 161.

Tukowote aherutse kwambika impeta Kibasumba nubwo yari yabanje kwanga kumugaragaza

Kibasumba yasangije abamukurikira aya mafoto yatumye abantu bamenya ko ariwe wambitswe impeta

Kibasumba ni we uri mu munyenga w’urukundo na Tukowote

Kibasumba niwe uherutse kwemerera Tukowote ko bagiye kurushunga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *