Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo kugaragaza ko atishimira kuba abasore bapfukamira abakobwa babasaba kuzababera abagore.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Gen. Muhoozi yavuze ko bazatangira kujya bata muri yombi abasore bapfukamira abakobwa babambika impeta.
Ati “Ibi bintu by’ubusa by’abazungu byo gupfukamira umugore umusaba kuzashyingiranwa nawe…Ibi ni umwanda. Tuzatangira kujya duta muri yombi abagabo babikora.”
uyu mugabo akomeje gukora kurikoroza kuri X aho akomeza kugenda anyuzaho ubutumwa butangaje butavugwaho rumwe n’abakoresha imbugankoranyambaga hano mu karere ndetse no hirya no hino muri africa
cyane ko nkubu yari amaze iminsi yibasira abakobwa n’abagore batagira ikibuno kinini iki bita nyash none yongeye kugaruka kubasore bapfukamira abakobwa bari kubasaba ko bababera abagore
