Soloba arashinjwa na Micky kwiba amafaranga yatuwe mu rusengero ku munsi w’ubukwe bwe.

umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa cinema soloba byatangaje benshi ubwo Mukobwajana Asifiwe wamamaye nka Micky yamushinjaga kwiba amafaranga mu rusengero yatuwe ku munsi w’ubukwe bwe na Aga Promoter mu brakari bwinshi avugako ariwe wamubihirije ubukwe.

byatangaje benshi ubwo umukinnyi wa cinema akaba n’umunyarwenya Soloba yashinjwaga kwiba amafaranga nkaho bidahagije bakanamushinja kuyibira mu rusengero ibi byatangajwe na Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky ubwo yahamyaga ko soloba yibye amafaranga mu rusengero.

ayo mafaranga yibwe ngo ni ayari yatuwe mu rusengero ku munsi w’ubukwe bwa Micky n’umugabo we Aga promoter ndetse ahamyako uyu ariwe muntu wenyine wamubihirije ubukwe kuko yakoze ikizira.

ibi Micky yabivugiye mu kiganiro na Irene Murindahabi ubwo bavugaga kubigezweho birikuvugwa cyane kumbuga nkoranyambaga maze bagera no kurugo rwe yahamije ko rumeze neza ariko aza no kugera kubukwe bwe ndetse n’ibitaragenze neza ku munsi w’ubukwe maze Micky avugako yahemukiwe cyane na mugenzi we basanzwe bakinana mu mafirime Soloba

uyu ngo yamutesheje ibishimo ku munsi we w’ubukwe ubwo yibaga amafaranga yatuwe murusengero ubwo Micky yasezeranaga.

soloba ntaragira icyo abivugaho ariko akwiye kugira icyo abivugaho kuko bibabaje ndetse biteye inkeke kumvako umuntu w’icyamamare yibye amafaranga nkaho bidahagije akayibira mu rusengero ndetse akwiye kubihanirwa cyangwa Micky nawe niba abeshya akabibazwa.