Ryan Routh yakatiwe gufungwa burundu azira kugerageza kwica Donald Trump

Ryan Routh, umugabo wagerageje kwica Donald Trump mu mwaka wa 2024 ubwo uyu munyapolitiki wo mu ishyaka ry’Aba-Republicans yiyamamarizaga kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakatiwe igifungo cya burundu.

Ku wa Gatatu, Umucamanza wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Aileen Cannon, yakatiye Routh w’imyaka 59 igihano cya burundu, amushinja ibikorwa bibi bikomeye, anavuga ko byakozwe n’“umuntu mubi cyane,” nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru ABC News binyuze kuri WPBF.

Uyu mucamanza yashimiye cyane inzego z’umutekano n’abatangabuhamya bagize uruhare mu gufata no gushyikiriza ubutabera Routh, avuga ko n’ubwo hari ibibi byinshi bigaragara ku isi, hakiri icyizere n’urumuri ruto rwiza.

Ku wa 15 Nzeri 2024, Ryan Routh wari witwaje intwaro yegereye Donald Trump ku ntera igera kuri metero zirenga 270, mu gihe Trump wari umukandida ku mwanya wa Perezida yari ku kibuga cya golf cya Trump International Golf Club muri Leta ya Florida.

Umukozi wa Secret Service yamubonye atangiye kwegera cyane aho Trump yari ari, ahita arasa mu rwego rwo kumuhagarika, bituma Routh ahunga ava aho hantu. Ntiyatinze gufatwa n’inzego z’umutekano nyuma yo kuva ku kibuga cya golf.

Nk’uko byagaragajwe mu nyandiko z’urukiko, mbere yo kugerageza kwica Trump, Routh yari yaranditse ibaruwa ayandikiye “isi yose,” avuga ko yakoze uko ashoboye kose. Yananditse ko uzarangiza uwo mugambi azamugenera amadorari ibihumbi 150, avuga ko abantu bose ku isi bazi ko Trump adakwiye kuyobora Amerika.

Mu kwezi kwa Nzeri k’umwaka ushize, urukiko rwahamije Routh ibyaha birimo kugerageza kwica umukandida ukomeye ku mwanya wa Perezida, gutunga imbunda mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, gushoza igitero ku mukozi wa Leta ya Amerika, gutunga intwaro n’amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse no gutunga imbunda yahanaguweho nimero iyiranga.

Icyo gihe, Minisitiri w’Ubutabera wa Amerika, Pam Bondi, yavuze ko icyo cyemezo cy’urukiko kigaragaza ubushake bwa Minisiteri y’Ubutabera mu guhana abantu bagira uruhare mu ihohoterwa rishingiye kuri politiki, ashimira abashinjacyaha n’inzego z’umutekano barinze umutekano wa Trump.

Iki gikorwa cya Routh cyabaye hashize amezi abiri undi musore w’imyaka 20 witwa Thomas Crooks agerageje kwica Trump mu gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye muri Leta ya Pennsylvania, aho Trump yakomerekejwe byoroheje, umwe mu bari bitabiriye icyo gikorwa akitaba Imana, mbere y’uko Crooks ahagarikwa n’inzego z’umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *