RGB yongereye Murenzi igihe cyo kuyobora Rayon Sports

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere, RGB, rwongereye Murenzi Abdallah amezi atatu yandi yo gukomeza kuyobora Rayon Sports mu gihe cy’inzibacyuho mu gihe hagitunganywa amategeko y’uyu muryango.

Mu Ugushyingo 2025, ni bwo Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imiyoborere, RGB, rwaseshe Komite yose yari iyoboye Rayon Sports maze rushyiraho ubuyobozi bw’inzibacyuho bugomba no kuzategura inama y’inteko Rusange ndese bukavugurura amategeko y’uyu muryango.

Bimwe mu byo Murenzi na bagenzi be bahanye izi nshingano basabwe, harimo guhuza abakunzi b’umuryango wa Rayon Sports biciye mu bumwe bwabo.

Nyuma yo gusoza amezi atatu y’inzibacyuho Murenzi Abdallah yari yarahawe ngo anoze ibirimo gushyira ku murongo amatego n’ibindi, RGB yongeye kubongera andi atatu yo kunoza ibitaranozwa.

Gushyiraho inzibacyuho muri iyi kipe, byaturutse ku mwuka mubi warimo hagati y’abayobozi bacyuye igihe bari bayobowe na Twagirayezu Thadée n’abandi bari baratoranywe barimo Visi Perezida we, Muhirwa Prosper.

Murera imaze iminsi yitwara neza aho ku manota 12 iheruka gukinira, yabonyemo 10 nyuma yo gutsinda imikino itatu ikanganya umwe muri ine yakinnye.

Murenzi Abdallah yongerewe amezi atatu yo kugumana ubuyobozi bwa Rayon Sports
Yasimbuye Twagirayezu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *