Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko buzi amakuru y’uko Umunyarwanda Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yafatiwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bushimangira ko bwabigizemo uruhare ngo afatwe.
Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Habyarimana Angélique, yabibwiye Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Gashyantare 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyahuje inzego zitandukanye ziri mu runana rw’ubutabera.
Yagize ati: “Ishimwe Dieudonné yahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufungu mu buryo budasubirwaho. Hamenyekanye ko ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nkuko bisanzwe hakozwe ibisabwa iyo hamenyekanye uwakoze icyaha aho aherereye hashyizweho impapuro zo kumufata”.
uyu munyarwanda akaba yaratorotse ubucamanza bw’ubwanda ubwo akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye kugitsina ndetse n’ibindi ashinjwa ko yakoze ubwo yari akuriye irushanwa rya Miss rwanda.
