Mukobwajana Asifiwe uherutse gukora ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we Aga Promoter yihanije uwo bahoze bakundana Captain Regis wanifashe video ku munsi w’ubukwe bwe akavugako bitarangiriye aho maze amuha gasopo amusaba kwiyubaha cyangwa yabona kwiyubaha bimunaniye basi akubahako ubu Micky ari umugore w’umugabo maze ntakomeze gukora ibiganiro bimuvugaho kandi bimusebya.
ni mukiganiro kirekire Micky na Aga Promoter bagiranye na Sabin wa Isimbi kuri ISIMBI TV aho baganiraga kubiri kubavugwaho muri iyi minsi Micky yagarutse kuri video Captain Regis yifashe kuri tariki 31 Mutarama avuga kurukundo rwe na Micky akamwifuriza urugo ruhire ariko kandi akanavugako bitarangiye aho.
ni muri urwo rwego Micky yatoboye maze akavigako arambiwe kururu kururu ya Captain regis maze kandi akavugako regis akwiye kwiyubaha maze kwiybaha byaba bimunaniye basi akubaha ko Micky ari umugore w’umugabo icyo akakimwubahira maze akirinda gukomeza kumukoraho ibiganiro bimusebya binamwandagaza.
Micky kandi yagarutse kubavuze ko Aga Promoter atakabaye yaramukuyeho igitambara bita agatimba amutwikurura nkumuhango usanzwe mubukwe ubwo umugabo akura agatimba ku mugore we akamwereka imbaga bose bakirebera ubwiza bw’uwa muhogoje.
icyo gikorwa rero benshi bagaragaje ko kitarigikwiye ngo kuko Micky asanzwe ari umugore gusa Micky utajya aripfana yavuzeko kuba yarabyaye bimugira umugore wagaciro kurusha abandi batarabyara kuko abanshi mubabyaye bafashe umwanzuro wo kwanga kubyara bagahitamo gukuramo amada.

